Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yirukanye Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko bahoze ari inshuti magara ndetse akamugeza ku butegetsi, ahita anasesa Guverinoma yari ayoboye.
Iki ni icyemezo gikomeye gishobora guteza amakimbirane muri Senegal bitewe no gukomera kwa Sonko wakunzwe cyane n’urubyiruko ubwo yari ahanganye na Macky Sall. Iki gihugu kimaze igihe gihanganye n’ikibazo cy’imyenda nubwo gikomeje ibiganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF/FMI mu rwego rwo gushaka igisubizo.
Itangazo ryasomwe ku bitangazamakuru bya Leta rivuga ko Perezida ahagaritse mu nshingano Minisitiri w’Intebe, kandi na ba Minisitiri bose birukanwe.
Ni itangazo ryasomwe na Oumar Samba Ba, Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi ya Senegal.
Perezida Bassirou Diomaye Faye, yari inshuti magara na Ousmane Sonko ndetse bageranye ku butegesti mu 2024, ariko umwuka hagati yabo waje kuba mubi biturutse ku bwumvikane buke muri politiki.
Kuri uyu wa Gatanu iteka rya perezida ryasomwe kuri radiyo ya Leta, RTS na Oumar Samba Ba, Minisitiri akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Perezida, rivuga ko “Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Bassirou Diomaye Faye, yahagaritse imirimo ya Bwana Ousmane Sonko, Minisitiri w’Intebe, kubera icyo cyemezo birareba na ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta, ni ukuvuga abagize Guverinoma.”
Itangazo rivuga ko abari muri Guverinoma basabwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari, ndetse ko mu gihe cya vuba hazatangazwa Minisitiri w’Intebe mushya n’abazaba bagize Guverinoma ye bashya.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye nubwo ari we watsinze amatora mu mwaka wa 2024 bisa naho yagendeye mu kwaha kwa Ousmane Sonko ufite ijambo riremereye muri Senegal akaba ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall, ashyigikiwe n’umubare munini w’urubyiruko, mbere yari yateganyije ko yiyamamariza kuba Perezida ubwe, aza kubuzwa kwitabira amatora kubera icyaha cyo gusebanya cyemejwe n’inkiko za Senegal.


UMUSEKE.RW
