Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Abanzi’, agaragaza ko afite ubwoba kubera imikaka ishinyitse ifite imbaraga ishaka kuzimya impano ye.
Ni indirimbo uyu munyamakuru uzwi mu Rwanda, unafite impano yo kuririmba, yashyize hanze ku wa 23 Gicurasi 2026.
Avuga ko yise iyi ndirimbo ‘Abanzi’ mu rwego rwo kugaragaza ko hari igihe umuntu aba afite impano muri we, ariko igategwa imitego.
Ati: “Hari byinshi ducamo bikatubangamira, ariko tukabirenga.”
Ndahiro Valens Pappy asobanura ko amaze imyaka itatu ategura umuzingo w’indirimbo (album), kandi ko zose zamaze kurangira, ku buryo azajya azisohora imwe ku yindi.
Ati: “Iyo indirimbo imwe isohotse abantu bakayumva, ukabaha indi igihe kigeze birafasha. Mfite n’indirimbo n’abandi bahanzi twakoranye zigera kuri eshanu zamaze kurangira.”
Yashimiye abahanzi barimo Eric Senderi, Mico The Best, Papa Cyangwe n’abandi bamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagiriye inama urubyiruko rufite impano yo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga, rugakora ibibabyarira akamaro.
Ati: “Birashoboka, uruganda rwagutse, ubu umuntu ntiyakora umuziki ngo aburare.”
Indirimbo Abanzi ya Papy Ndahiro Valens
UMUSEKE.RW
