Iran na Amerika byubuye ibitero

Indege za Amerika zirifashishwa mu bitero zigaba kuri Iran

Ibihugu bya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran byigambye ko mu mpera z’icyumweru buri kimwe cyagabye ibitero ku kindi mu rwego rwo gusubizanya no kwirengera.

Igisirikare cya Amerika gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) cyavuze ko cyagabye ibitero mu rwego rwo kwirengera kuri radari n’ahayoborerwa indege zitagira abapilote ‘drones’ mu gace Goruk n’ibirwa bya Qeshm muri Iran.

Amerika iti “Twasubizaga ubushotoranyi bwa Iran burimo ibikorwa byo guhanura drones ya ‘U.S. MQ-1’ yari mu bikorwa mu mazi mpuzamahanga.”

Igisirikare cya Iran gishinzwe kurinda impinduramatwara za Kisilamu (IRGC) cyavuze ko nacyo cyagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika mu rwego rwo gusubiza ku bushotoranyi bwa Amerika.

Amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Iran na Amerika byarananiranye ko agerwaho, buri ruhande rushinja urundi kwikanyiza no gusaba ibigoranye.

Zimwe mu ngingo zagoranye kumvikanaho harimo ko Amerika isaba Iran guhagarika ibyo kugera ku ntwaro za kirimbuzi naho Iran nayo igasaba Amerika gucyura ingabo zose ifite mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko hagira ibivugururwa mu nyandiko y’amasezerano cyane ku ngingo zijyanye n’uburyo inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi yazajya icungwa.

Amerika ivuga ko nta bugenzuzi na bumwe bukwiriye kuba muri ayo mazi, Iran ikavuga ko ari amazi yabo ndetse ntawuzajya ayacamo atabiherewe uburenganzira.

Ibihugu byombi bihora mu gahenge ko guhagarika imirwano katajya kubahirizwa ndetse n’ibiganiro by’ubuhuza bw’ibihugu birimo Pakistan.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *