Ku wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc.
Ni imikino irimo uwa Tanzania n’uwa Comores, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Umwiherero w’Abakinnyi b’Amavubi uzitabirwa n’abakinnyi 23 bahamagawe na Stephen Constantine. Abo barimo abanyezamu batatu, ba myugariro barindwi, abakina hagati umunani na ba rutahizamu batandatu.
Mu bakinnyi bageze mu mwiherero harimo abakina mu Rwanda n’abandi barangije imikino ya shampiyona zo mu bihugu byabo, bamaze kugera mu Rwanda.
Mu bageze kuri hoteli ya FERWAFA harimo umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, myugariro wa Zira FK, Mutsinzi Ange, ndetse na myugariro wa AEL Limassol, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’.
Mu bandi harimo Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu ba APR FC, ndetse na Nshuti Innocent rutahizamu wa Al Wafaq na Biramahire Abeddy rutahizamu wa Assabah.
Hari kandi Niyongira Patience, Hakizimana Adolphe, Kavita Phanuel Mabaya, Niyomugabo Claude, Emeran Noam Fritz, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Gueulette Samuel, Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mickels Joy Slayd, Uwiyaremye Fidali Na Mbonyumwami Taiba.
Amavubi azabanza gukina n’Ibirwa bya Comores ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena, akurikizeho Tanzania ku itariki ya 9 Kamena 2026.
Iyi mikino izafasha u Rwanda kwitegura neza gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, aho ruri mu Itsinda K isangiye na Mali, Cap-Vert na Liberia.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
