Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bavuga Igishinwa

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bavuga neza igishinwa, aho bakifashisha mu mirimo itandukanye kandi bashima iyo ntambwe.

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ukomeje gushingira ku bufatanye bukomeye mu nzego z’ubukungu, ibikorwaremezo, ubuzima, uburezi ’umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubu bufatanye binyuze mu mishinga minini n’amasezerano mashya y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye

Ubwo ku wa 1 Kamena 2026 , mu Murenge wa Rusororo, mu karere ka Ka Gasabo,  haberega igikorwa cyiswe ‘ Chinese Show’ kigamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri abanza kuvuga neza igishinwa binyuze mu marushanwa n’imbyino gakondo zo muri iki gihugu, Umunyamabanga wa mbere wa Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, ZHANG Xiaohong, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ari ntamakemwa ndetse bishimangirwa n’uko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bavuga neza Igishinwa.

Ati “ Ku makuru ya vuba  dufite kugeza ubu, hari abanyarwanda  barenga ibihumbi 30 bashobora kuvuga igishinwa. Kuvuga igishinwa cyangwa kwigisha uburezi bwo mu Bushinwa bifasha ibihugu byombi mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga ihari ndetse no kugira imyumvire imwe ifasha mu kubaka  no kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

Avuga ko uyu mwaka U Rwanda n’Ubushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 55 y’umubano wa dipolomasi ndetse bizeye ko mu myaka iri imbere ibihugu bizagera kuri byinshi.

Ati “ Guteza imbere igishinwa  muri iki gihugu , bizadufasha korohereza abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu bushinwa mu kugira ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.”

Igishinwa cyatangiye kwigishwa mu mashuri abanza

Nirere Vestine, ayobora ishuri rya Plaisir d’Enfant  riherereye mu karere ka Gasabo , mu Murenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali, aho mu masomo batanga harimo  n’igishinwa nk’isomo ry’ibanze, aho kigishwa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri  abanza.

Nirere avuga ko mu guhitamo kwigisha igishinwa bari bagamije kurushaho gutuma umwana yaguka mu mitekerereze.

Ati “Ubusanzwe kwiga ururimi rw’amahanga ni rwiza kuko bikangura ubwonko bw’abana, bituma baguka mu mitekerereze .Ikindi cyaduteye kwigisha igishinwa ni uko umwana afite ubushobozi bwo kuvuga indimi umunani .Twarebye mu ndimi zose ziriho ,ubundi twigisha igifaransa, icyongereza, ariko turebye dusanga abana bacu bafite ubushobozi bwo kuvuga urundi rurimi, tubona ku rwego rw’Isi ururimi ruvugwa cyane kandi dukeneye cyane ari igishinwa kubera imibanire dufitanye nabo, duhahirana.”

Ubwo ku wa 8 Gicurasi uyu mwaka  ibihugu byombi byizihiza  isabukuru y’imyaka 55 y’umubano wa dipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko “   u Rwanda rwiteguye gufata isabukuru y’imyaka 55 y’umubano muri diplomasi hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa, nk’amahirwe yo kurushaho gushimangira icyizere mu bya politiki, guteza imbere ubufatanye mu bikorwa, gukomeza imibanire n’imihahiranire hagati y’abaturage, no kuzamura umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego.”

Muri Werurwe 2024 ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun na we yagarutse kuri uwo mubano washinze imizi .

Ambasaderi Xuekun yagaragaje ko imyaka irenga 50 yaranzwe n’ubwubahane, ubufatanye bushingiye ku bucuti mbese yerekana ko u Bushinwa n’u Rwanda byageze aho biba ibihugu by’ibivandimwe, ibintu byafashije kugera kuri byinshi.

Yagarutse kuri uwo mubano n’ibyo wafashije kugeraho cyane nko mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyeho 16,5% bugera kuri miliyoni 500$.

Ni umusaruro wihariye cyane n’ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa nk’icyayi, ikawa, urusenda, aho nk’urusenda rwumishijwe u Rwanda rwohereje mu Bushinwa rwageze kuri toni 34,7.

Guteza imbere ishoramari ni bimwe muri byinshi byishimirwa, aho nko mu 2021 ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyoni 357.7$, ibigaragaza uburyo iki gihugu kiri kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Nirere uyobora ishuri Plasir d’enfant avuga ko bigisha igishinwa nk’isomo ry’ibanze kugira ngo abana baguke mu bitekerezo
Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa umaze kwaguka mu ngeri zitandukanye
Muri chinese Show abana babyinnye imbyino gakondo zo mu gishinwa

Umwana ubanza iburyo wambaye ikanzu y’Iroze, niwe wahize abandi kuvuga neza igishinwa

UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *