Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gitisi SS n’icya ESB Kamonyi, biri mu bigo byegukanye ibikombe by’Abatarengeje imyaka 20 ubwo hasozwaga irushanwa ‘Amashuri Kagame Cup 2026.’
Ku Cyumweru, tariki 31 Gicurasi 2026 ni bwo hasojwe amarushanwa ahuza Ibigo by’amashuri yisumbuye yiswe ‘Amashuri Kagame Cup’, ahuza abatarengeje imyaka 20.
Ubwo aya marushanwa yasozwaga, Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi ryahize ayandi nyuma yo kwegukana ibikombe bine mu mikino inyuranye mu gihe irya Gitisi TSS ryatwaye bibiri mu mukino wa Rugby.
Uretse mu mupira w’amaguru aho imikino ya ½ yakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi, izindi Siporo zose ari zo Volleyball, Basketball 5×5 & 3×3, Handball, Rugby, Netball na Beach Volleyball, imikino ya ½ n’iya nyuma yakiniwe ku bibuga bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru.
Bamwe mu Bayobozi bari mu isozwa ry’iyi mikino, harimo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr, Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, Habyarimana Florent ushinzwe ‘Physical Education’ muri iyi Minisiteri n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher.
Abandi Bayobozi bari bahari, barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda [FRSS], Karemangingo Luke, ba Visi Perezida, Padiri Majyambere Jean d’Amour na Sibomana Ernest, Umunyamabanga Mukuru, Rugasire Euzebius, Umuyobozi wa Tekinike, Habiyambere Emmanuel n’abari bahagarariye amashuri n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye.
Ibikombe bine muri 15 byatanzwe mu Siporo umunani zakinwe mu batarengeje imyaka 20, byegukanywe na Ecole Sainte Bernadette Kamonyi na bibiri byatwawe na Gitisi TSS mu mukino wa Rugby.
Uretse ibyo bikombe kandi, iri shuri riherereye mu Karere ka Kamonyi, ryegukanye igikombe cya Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu mu bahungu no mu bakobwa, nyuma yo gutsinda ishuri rya ECOSE Musambira mu bahungu na Marie Reine Rwaza mu bakobwa.
Muri Basketball y’abakina ari batanu, ishuri rya ESB ryegukanye igikombe mu bakobwa ritsinze LDK amanota 77-58 ndetse rinegukana igikombe cya Beach Volleball mu bakobwa nyuma yo gutsinda ETEFOP yo mu Karere ka Musanze.
Ishuri rya Gitisi TSS ryo mu Karere ka Ruhango, ryegukanye igikombe cya Rugby mu bahungu nyuma yo gutsinda Kayenzi TSS mu gihe mu bakobwa iri shuri ryagitwaye ritsinze ES Kabarondo.
Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abahungu, igikombe cyatwawe na CGFK yo mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gutsinda ishuri rya GS APE Rugunga igitego 1-0 mu gihe mu bakobwa cyegukanwe na PSBB yo mu Karere ka Huye itsinze GS APE Rugunga.
Muri Basketball y’abakina ari batanu mu cyiciro cy’abahungu, igikombe cyegukanwe ITS yo mu Karere ka Gasabo itsinze Ecose Musambira amanota 102-84.
Muri Handball y’abahungu, igikombe cyatwawe na GS Tabagwe yo mu Karere ka Nyagatare itsinze ADEGI ibitego 26-23 naho mu bakobwa cyegukanwa na ES Kiziguro yo mu Karere ka Kayonza itsinze E.SC. Nyamagabe ibitego 28-24.
Muri Volleyball y’abahungu, Nyanza TSS yo mu Karere ka Nyanza yegukanye igikombe itsinze GSOB amaseti 3-0 naho mu bakobwa gitwarwa na GS Indangaburezi yo mu Karere ka Ruhango itsinze GS St Aloys y’i Rwamagana.
Muri Netball ikinwa n’abakobwa gusa, igikombe cyatwawe na GS Gahini yo mu Karere ka Kayonza nyuma yo gutsinda GS Cyahinda amanota 35-31 mu gihe Beach Volleyball y’abahungu, igikombe cyatwawe na PSVF yo mu Karere ka Huye itsinze APE Rugunga B amaseti 2-1.
Perezida wa FRSS, Karemangingo Luke, yavuze aya marushanwa atangirira ku rwego rw’amashuri, akanyura ku rwego rw’imirenge, uturere (Associations) n’Intara (Ligues), uyu mwaka yagenze neza.
Yongeyeho ati “Turateganya inama n’abayobozi b’amashuri yatsinze kugira ngo babe hafi abana birushijeho kuko hari imikino mpuzamahanga ya FEASSSA idutegereje muri Kanama. Dufite n’icyiciro cy’Abatarengeje imyaka 15 kuko na cyo tuzakijyana muri Tanzania.”
“Abanyarwanda nababwira ko imikino ihuza amashuri yahinduye isura, irimo ishyaka ridasanzwe tutigeze tubona. Abayobozi b’amashuri na Ligues bashyizemo imbaraga ndetse na Minisiteri ya Siporo ikomeje kudufasha cyane. Ababyeyi bakomeze bashyigikira abana tuzahagararire igihugu neza.”
Padiri Majyambere Jean d’Amour uyobora ESB Kamonyi yegukanye ibikombe bine, yavuze ko nta rindi banga ryabafashije kubigeraho uretse gukunda siporo, kuyikundisha abana no kubashakira abatoza beza.
Yongeyeho ati “Tuzakina FEASSSA, tuzajya muri Tanzania, morale yazamutse, tugiye kwitegura cyane ku buryo nitugera hariya, Uganda, Tanzania na Kenya bazatwumva. Aya marushanwa yacu y’amashuri ari hejuru cyane, dufite icyizere ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere azajya abona abakinnyi beza agakomera.”
Amakipe yitwaye neza muri iyi mikino azahagararira u Rwanda muri FEASSSA izabera i Morogoro muri Tanzania kuva tariki 12 kugeza ku ya 23 Kanama 2026.













UMUSEKE.RW
