Ubuyobozi bwa Police FC, bwatangaje ko bwarekuye abakinnyi batandatu basoje amasezerano barimo Byiringiro Lague.
Nyuma yo gusoza ku mwanya wa kane muri Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Police FC yatangiye gahunda yo kurekura abakinnyi basoje amasezerano.
Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yatangaje ko yatandukanye na batandatu bayasoje, barimo Byiringiro Lague, Richard Kilongozi Bazombwa, Ani Elijah, Henry Msanga, Allan Kateregga na Chimezie.
Hari andi makuru avuga ko hashobora no kuba impinduka mu batoza b’iyi kipe n’ubwo ubuyobozi bwayo ntacyo burabitangazaho.
Mu bandi basoje amasezerano ariko bakiri mu biganiro n’iyi kipe, harimo Nsabimana Eric ‘Zidane’ na Ishimwe Christian bombi bari mu beza iyi kipe yagendeyeho n’ubwo itabashije kugera ku ntego zayo.
Haracyari gukorwa isesengura ku musaruro w’abandi basoje amasezerano muri iyi kipe, kugira ngo harebwe niba bakongererwa andi cg ari abo kurekurwa.


UMUSEKE.RW
