Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abanyamahanga umunani, mu Karere ka Musanze bakekwaho gukorera urugomo abamotari.
Hashize iminsi mu Karere ka Musanze humvikana abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, bavuga ko babangamiwe n’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri babakorera urugomo.
Abaganiriye na Mama Urwagasabo TV, bavuze ko aba banyeshuri b’abanyamahanga bitwaza ibyuma n’ibindi bikoresho by’ubugizi bwa nabi, ku buryo iyo babishyuje bahita babakorera urugomo.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko mu ijoro rya tariki ya 6 Kamena 2026, aba banyeshuri b’abanyamahanga biraye mu mihanda ahazwi nka ‘Karisimbi’ mu Mujyi wa Musanze, batangira kwirukankana abamotari babatera amabuye ndetse banitwaje imihoro.
Umwe mu bakorewe ibi yagize ati “Bitwaza ngo ni abanyamahanga, na Leta yajya gukemura ibibazo byabo bakitwaza ngo ni abanyamahanga. Ubu dushobora kugirana ikibazo, nkaba ntajya muri Leta ngo bamfashe bitewe n’uko ari abanyamahanga.”
Undi yagize ati “Baba bafite ibyuma bahatisha, bafite n’imipanga bayikenyeye.”
Gusa abaturage bavuga ibi, ntabwo bemeranya n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga wavuze ko inzego zishinzwe umutekano w’Igihugu zirenganura buri wese zititaye ku wo ari we.
Yagize ati “Abanyamahanga umunani batawe muri yombi bakekwaho gukora urugomo mu Karere ka Musanze. Bari gukurikiranwa kandi nibahamwa n’ibyo bakekwaho, bazahabwa ibihano birimo no kuba basubizwa iwabo.”
Yakomeje avuga ko ntawe uri hejuru y’amategeko ngo ni uko ari umunyamahanga, ndetse yibutsa ko amategeko areba buri wese hatitawe ku bwenegihugu yaba afite.
ACP Rutikanga, yakomeje avuga ko niba haba hari Umuyobozi ugezwaho ikibazo cy’uwakorewe urugomo n’umunyamahanga ariko akaruma ahuhaho, byaba intege nke ze ku giti cye bidakwiye kwitirirwa Inzego z’Umutekano z’u Rwanda.
Yagize ati “Yenda ashobora kuba atarakiriwe neza cyangwa bataramusubije neza nk’uko abyifuza, kandi niba byanabayeho, cyangwa se hari abayobozi baruma bahuhaho ku banyamahanga, izo ni intege nkeya z’umuntu ku giti cye, ntabwo ari intege nkeya z’Igihugu.”
Yakomeje agira ati “Abanyamahanga bahawe ikaze mu Rwanda. Bagomba kubahiriza amategeko yo mu Rwanda. Umwe muri bo utitwaye neza agateza urugomo arahanwa akanasubizwa iwabo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yakomeje ashimangira ko abavuga ko abanyamahanga badahanwa mu Rwanda, bakwiye kubireka kubera ko no mu Magororero ari mu Gihugu hari abarimo bakoze ibyaha bari guhanirwa.
Mu kiganiro kigufi ACP Boniface yagiranye na B&B Kigali FM, yibukije ko nubwo haba hari abanyamahanga bitwara nabi ariko hari n’abitwara neza ku buryo abagaragarwaho imyitwarire mibi bidakwiye kwitirirwa bose.
Muri iki kiganiro, yasoje yibutsa ko mu Karere ka Musanze hataherukaga kumvikana urugomo rukorwa n’abanyamahanga, yizeza ko inzego z’Umutekano w’Igihugu zitazareberera uwo ari we wese wagaragara muri ibi bikorwa.
Ahandi higeze kumvikana urugomo rw’abanyeshuri b’abanyamahanga, ni mu Murenge wa Gisozi aho abanya-Sudani bakomeje kwibasira abamotari bahakorera.
Mu mwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize [ya 2025] abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

UMUSEKE.RW
