Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yageze muri Uganda aho yagiye kureba uko ibintu byifashe nyuma yaho bitangajwe ko Ebola yageze muri Uganda.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Mbere Tariki ya 8 Kamena 2026, yavuze ko Guverinoma ya Uganda yakoze ibishoboka byose mu guhangana na Ebola.
Yavuze ko ugupima abantu bambuka umupaka uhuza DRC na Uganda, bifasha gutahura abakekwaho ubwo burwayi.
Ati “Gupima abantu ku mipaka byafashije gutahura abanduye baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC, kandi uburyo bw’igihugu bwo gukurikirana, gupima, n’ubuvuzi buri gukora neza cyane.”
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko mu bantu 19 bamaze kwemezwa ko bafite iyi ndwara, 14 muri bo ni abinjiye baturutse muri RDC naho batanu ni abanyagihugu ba Uganda.
Ati “ Ikibabaje , abantu babiri baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi intekerezo zacy ziri kumwe n’imiryango yabo.”
Yakomeje ati “OMS iri gufasha Uganda hamwe na Afurika muri rusange n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere mu gutuma iki gihugu kibona igisubizo. Hamwe n’ubufatanye, ndizera ko iyi ndwara tuzayirwanya.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus agiye muri Uganda avuye no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kugeza ubu abakekwaho iyi ndwara barenze 1000.


UMUSEKE.RW
