Hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa amarerero y’abana bato mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kubivamo.
Mu buhamya butangwa n’ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko amarerero y’abana bato yabafashije kumenya gutegura indyo yuzuye no kubona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo.
Uwanyirigira Jean Eric wo mu Murenge wa Mugunga avuga ko irerero ryabakemuriye ikibazo cyo guhuza imirimo ya buri munsi no kwita ku bana b’incuke.
Avuga ko iyo babasigaga mu rugo bakajya guhinga basangaga abana babo bagiye mu mihana kuzerera ndetse rimwe na rimwe bagahura n’impanuka.
Ati: “Ariko ubu abana biga neza muri ECD ya Kabingo, batozwa isuku n’ikinyabupfura.”
Nyiraneza Jaqueline we avuga ko nta biryo bifite intungamubiri babaga basigiye abana babo ndetse rimwe na rimwe bakabirya bidashyuhije.
Ati “Ibyo byose byabagiragaho ingaruka nyinshi zirimo kurya nabi, isuku nke, kutarira ku gihe kuko twabaga twatinze mu mirimo ibyo byose bikabagiraho ingaruka z’imirire mibi zirimo n’uburwayi bw’inzoka zo mu nda”
Irerero ryabaye kimwe mu bisubizo byo kubafasha kongera uburere bw’abana babo kuko ubu babasiga ku ishuri kandi bakizera umutekano wabo.
Ati “Kuba abana bacu baba bari kumwe n’umwarimu ubarera bituma twumva dutekanye kandi natwe bituma tubasha gukora imirimo y’urugo twisanzuye”.
Bonaventure Twambazimana, Padiri Mukuru akaba n’ushinzwe amarerero muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Janja, yavuze ko mu cyumweru cyahariwe amarerero basaba ababyeyi kurushaho guha agaciro iki gikorwa.
Ati: “Muri iki cyumweru tuzita ku bintu bitandukanye birimo guteza imbere imfashanyigisho, isuku n’isukura, kunoza imirire, inshingano z’ababyeyi n’abarimu n’ibindi, ndetse abana bazatozwa indangagaciro za Gikristo no kwita ku mpano zabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Thérèse, avuga ko amarerero yagize uruhare rukomeye mu kwigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi.
Yagize ati: “ECD zifite akamaro kuko abajyanama b’ubuzima bazijyamo nibura inshuro imwe mu kwezi gupima abana. Iyo hagaragaye ufite ikibazo cy’imirire mibi, arakurikiranwa. Ababyeyi na bo bagira igihe bahurirayo rimwe mu cyumweru bagafatanya guteka indyo yuzuye; ibi bibibutsa uko itegurwa kugira ngo bageze no mu ngo zabo babikomeze.”
Akarere ka Gakenke gafite ECD zigera ku 1.007, ariko kifuza kuzamura uyu mubare ukagera nibura ku 1.848, ku buryo muri buri Mudugudu hazabamo eshatu, bifashijwemo n’abafatanyabikorwa barimo Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Janja, n’abandi.
Icyumweru cyahariwe amarerero muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Janja, ibarizwamo amarerero 15, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Umwana wanjye, ishema ryanjye, ishema rya Kiliziya.” Kizasozwa ku wa 16 Kamena 2026 muri ECD Mafubo, mu Murenge wa Muzo.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gakenke
