Abajura bacucuye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yibiwe ibikoresho mu modoka birimo inkweto z’abakinnyi n’imipira yo gukina ubwo yari mu modoka yerekeza muri Florida.

Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje ko abayibye basize umupira umwe gusa wo gukina.

Iki kinyamakuru cyavuze ko mu byibwe, harimo ibikoresho by’imyitozo, imyenda y’akazi y’abatoza, iyo ikipe yose yambara ku munsi w’umukino, imipira yo gukina, inkweto z’abakinnyi bakinana n’ibindi.

Polisi yo mu Mujyi wa Kansas aho iyi kipe icumbitse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yatangiye iperereza kugira ngo hafatwe abibye ibyo bintu kandi yizeza ko mu gihe cya vuba bazafatwa.

Uku kwibwa ibikoresho, byakomye mu nkokora gahunda z’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza [The Three Lions], Thomas Tuchel n’ubwo hakiri gushakwa igisubizo cya vuba.

U Bwongereza buri mu itsinda L, aho buri kumwe na Croatia, Ghana na Panama.

Iyi kipe y’igihugu izakina umukino wayo wa mbere ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026 ubwo izaba ikina na Croatia.

Abajura bacucuye ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza
Hibwe ibikoresho birimo n’imyenda y’abatoza n’abakinnyi

UMUSEKE.RW

Share This Article