Nyakabanda: Ibihumbi 80 Frw byatumye atwika inzu

Umuturage wo mu Kagari ka Munanira I mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Mujyi wa Kigali, yatwitse inzu irimo ibifite agaciro k’arenga miliyoni 5 Frw kubera ideni yari afitiwe ringana n’ibihumbi 80 Frw.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2026 mu Saa Mbiri z’ijoro.

Uyu muturage (…), abamubonye, bavuze ko yafashe ikibiriti yegera iyo nzu maze babona aracanye, anagaho ariruka ariko bamugwa gitumo.

Umunyamakuru wa UMUSEKE ubwo yageraga ahabereye ibi, yabonye uwo muturage ukekwaho gutwika iyo nzu ndetse abatutage batanze amakuru bavuga ko yabitewe n’umwenda w’amafaranga aberewemo n’ubwo abandi bavuze ko hari uwamutumye.

Bamwe bati “Uyu mugabo ni uw’aha. Yakoraga muri iyi atelier ariko bamwambura ibihumbi 80 Frw bye yakoreye.”

Undi ati “Kuki se batamwishyuye amafaranga ye yakoreye?”

Abandi bati “Uriya muntu ntabwo yasinze, ni muzima ahubwo hari abamutumye kandi agomba kubavuga.”

Inzu yatwitswe, isanzwe ikorerwamo ububaji. Bivugwa ko hahiriyemo ibifite agaciro k’arenga miliyoni 5 Frw n’ubwo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise riza.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa.

Ahatwitswe hasanzwe hakorerwamo umwuga w’ububaji
Ukekwaho kuhatwika yahise afatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *