Kigali – Umumotari yashatse kwiba umugenzi birangira nabi (VIDEO)

Motari yafashwe na bagenzi be bamushinja gusebya umwuga wabo

Abamotari bakorera mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge bamaganye ibikorwa bya mugenzi wabo washatse kwiba umugenzi ariko undi amubana ibamba afata moto ye agenda amukurubana muri kaburimbo kugera ubwo yatabawe.

Umuturage uvuga ko yibwe ngo yari avuye i Kayonza mu Burasirazuba, ariko aza gutega moto imujyana aho atuye mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge.

Motari ngo yaketse ko uyu mugenzi yasinze, niko kumwambura telefoni, anamutwara Frw 5000.

Abaturage bavuga ko bumvise uriya mugenzi ataka, avuza induru bitambika motari baramufata. Umwe yagize ati “Numvise umuntu ataka nk’ihene avuza induru ngo baranyishe, ndavuga ngo reka mwitambike nashaka anyice.”

Uyu mumotari wabashije kuburizamo umugambi wa mugenzi we, avuga ko “yabambitse isura mbi”.

Ati “Yarutwambitse kumuhana bamuhana kugira ngo atazongera gukora biriya bintu, n’abandi bamureberaho.”

Muhe ubutumwa uyu mumotari wafashatse kwiba umugenzi, akanamukurura muri kaburimbo.

Undi ati “Ibisambo biba birimo, mu bagenzi birimo no mu bamotari birimo, nibasanga bimuhama bamuhane.”

Undi mumotari ati “Uriya ntabwo ari umumotari ‘ni ibisambo’, baza mu ishusho y’abamotari bakiba cyangwa bakagira nabi bikabarwa muri rusange kuri twese abamotari.”

Umugenzi yakomeretse ahantu hatandukanye ku mubiri we, yasabye uriya mumotari kumuvuza no kumusubiza amafaranga (Frw 5000) avuga ko yamutwaye.

Inzego z’umutekano zahageze zihita zitwara uriya mumotari.

Amashusho yavuye kuri NDAHIRO Valens Pappy mwayabona hano.

UMUSEKE.RW

Share This Article