Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Urugaga rw’Imiryango y’abafite Ubumuga, batangije Siporo rusange idaheza abafite Ubumuga.
Iyi Siporo rusange idaheza abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga yahuje abayobozi, abaturage harimo abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga ndetse n’ubw’ingingo.
Ni Siporo yatangiye mbere ya saa moya za mu gitondo zo kuri iki Cyumweru taliki ya 14/06/2026.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rwImiryango y’abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, Karangwa Faustin Xavier, yabwiye UMUSEKE ko bahuje abantu bafite ubumuga n’abatabufite bagamije kurwanya indwara zitandura zirimo Kanseri, Diyabeti n’Umuvuduko w’amaraso.
Ati: “Ubutumwa bwa mbere duha abafite ubumuga bashobora gukora siporo kugira ngo babashe kwirinda indwara.”
Karangwa avuga ko icya kabiri tubasaba ari ukwisuzumisha izo ndwara kugira ngo bamenye uko Ubuzima bwabo buhagaze.
Akavuga ko abo abaganga bapima bagasanga bafite izo ndwara bagomba gushyirwa muri Porogaramu yo kubaha imiti nkuko bikorerwa bagenzi babo bafite Ubumuga.
Yongeraho ati: “Abafite Ubumuga kandi turabasaba kwirinda indwara zandura harimo Virusi itera SIDA.”
Niyonsenga François umwe mu bafite Ubumuga bw’Ingingo avuga ko gaherukaga gukora siporo mu myaka 2 ishize.
Ati: “Uyu munsi nagoroye umugongo, n’amaboko kuko ntabwo naherukaga gukora siporo.”
Niyonsenga avuga ko yumvaga Siporo ireba abadafite Ubumuga, uyu munsi avuga ko afashe umwanzuro wo kujya yitabira Siporo rusange y’abantu bose.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko ubukangurambaga batangije bwo guhuza abafite Ubumuga n’abatabufite muri Siporo rusange idaheza, bugamije kwereka abaturage ko abafite Ubumuga ari abantu nk’abandi kandi bafite uburenganzira n’amahirwe bagomba gusangira n’abandi baturage.
Ati: “Twifuza ko ubu bukangarumbaga twatangije bwa Siporo rusange idaheza abafite Ubumuga, bumanuka bukagera no mu Murenge kuko hari ababahagarariye.”
Muri iki gikorwa cya Siporo rusange idaheza abafite Ubumuga, bari bateganyije ko abayitabiriye basuzumwa ku buntu, gusa Siporo rusange yahumuje abaganga bo mu Bitaro bya Kabgayi batarahagera.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, igaragaza ko abafite Ubumuga muri aka Karere barenga 17000.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
