Abana basabwe gusigwa binogereza

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, yasabye abana kumva ko nabo bafite inshingano zo kwita ku buzima bwabo, bakamenya ubushobozi bifitemo bwatuma bafatanya n’abandi mu gutanga umusanzu.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2026, mu Karere ka Kayoza mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Kageyo, ubwo hizihirizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rw’Igihugu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza, Nkure nemye.”

Uyu munsi wizihizwa buri wa 16 Kamena, washyizweho mu rwego rwo kwibuka abana b’abanyeshuri biciwe mu mujyi wa Soweto muri Afurika y’Epfo mu 1976, ubwo bari mu myigaragambyo baharanira uburenganzira bwabo.

Muri iki gikorwa cyibanze ku gutanga ubutumwa ku burere bw’abana binyuze mu biganiro mpaka, ikinamico, umuvugo, imbyino ndetse no gutoza abana umuco w’isuku, abana bagaragaje ko hakwiriye ubufatanye mu kurinda umwana ndetse no kunoza imibanire ye n’ababyeyi.

Iradukunda Diane wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko ababyeyi bakwiriye kubaba hafi, kubabera abajyanama ba mbere n’inshuti za mbere.

Ati ” Ikinyabupfura cya mbere wagihabwa n’umubyeyi akugira inama, akuba hafi. Hari abana batotezwa birirwa babwirwa nabi, ugasanga iyo mico iramukirikiranye nawe akayijyana no mu bandi bana ahura nabo.”

Kamanzi Yves we avuga ko ubu hari bamwe mu bana nabo basigaye bahangara ababyeyi babo bakababwira ko ntacyo bazi na bo batazi, ugasanga umubyeyi ntacyo adakora ngo atange uburere ariko umwana akamunanira.

Ati ” Yego hari ababyeyi usanga nabo batajya baduha umwanya ngo tuganire, yibera mu kazi ku buryo niyo habaye inama ku ishuri atayizamo ariko natwe mu bana hari abo usanga twarananiranye, tukumva ko umaze gukura utagikeneye inama.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije w’Agateganyo, Higiro Jules, we avuga ko ubu Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kurengera no guteza imbere umwana, zirimo uburezi kuri bose, kurwanya imirire mibi, gukumira ihohotera rikorerwa abana no guteza imbere uburere buboneye mu muryango.

Ati ” Nubwo hari byinshi byagezweho, turasabwa gukomeza kurwanya; ihohoterwa rikorerwa abana, imirimo ivunanye ikoreshwa abana, inda ziterwa abana b’abangavu, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo bibangamiye iterambere ry’umwana.”

Visi Meya Higiro yabwiye ababyeyi ko gukunda abana, kubaha uburere no kubatoza indangagaciro za kinyarwanda ari byo bizagira abana abaturage beza.”

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, agaragaza ko imyaka 40 iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, rimaze rikorera mu Rwanda rikorana na Leta umunsi ku munsi kandi bageze kuri byinshi.

Ati ” Umunsi ku munsi twagiye dutera imbere kandi ndashishikariza ababyeyi gukomeza kurera neza abana, babaha indyo yuzuye. Ndashimira MIGEPROF ku mbaraga bashyiramo ngo tugere kuri byinshi.”

Lieke van de Wiel yavuze ko ubu batangiye umushinga wo gutera ibiti mu bigo by’amashuri 4.000, aho buri kigo kazajya giterwamo ibiti 40 byiganjemo iby’imbuto ziribwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, yabwiye ababyeyi ko bakwiriye kuzirikana ko abana bagirwa inama bitewe n’imyaka bafite kandi bakaganirizwa ku ngingo zijyanye n’icyiciro barimo.

Ati ” Uko uganira n’umwana muto si ko uganira n’umwana ugeze mu bujyimbi n’ubwangavu. Ni uburere rero burinda umwana, bujya inama bwibutsa umwana inshingano ze ku kigero gitandukanye ariko bumutoza indangagaciro kuko nk’umunyarwanda afite uko yagakwiye kuba yitwara nk’umwana w’umunyarwanda.”

Akomeza agira ati ” Umwana nta kwiye kurererwa mu muhanda, umwana arererwa mu muryango, akitabwaho, agahabwa ibyo akeneye kugira ngo abeho ubuzima bwuzuye.”

Batamuriza yasabye abana kumva ko nabo bafite inshingano zo kwita ku buzima bwabo, bakamenya ubushobozi bifitemo bagafatanya n’abandi mu gutanga umusanzu wabo.

Ati ” Umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza… Tuba twaje kubasura, kubaganiriza ariko turabasiga mwinogereza. Hano havugiwe byinshi ariko buri umwe akuremo ubutumwa bumureba, bumurinda we ubwe kugira ngo nk’umwana w’umunyafurika azakomeze abeho imyaka myinshi aryoherwe n’iterambere.”

Akomeza agira ati ” Mugire umwete mu masomo yanyu. Mujye mujya mu biruhuko mube ab’umumaro.”

Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022 ryerekanye ko abana bari munsi y’imyaka 18 mu Rwanda ari 45% by’abaturage.

U Rwanda rwizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika
Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, avuga ko iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana rimaze imyaka 40 mu Rwanda riharanira imibereho myiza y’umwana

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Batamuriza Mireille yasabye ababyeyi kuganiriza abana

Abana bakoze ibiganiro mpaka bahawe ibihembo
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije w’Agateganyo, Higiro Jules, avuga ko hari ibikibangamiye imikurire y’umwana
Abanyeshuri bahuriye mu kiganiro mpaka ku burere buhabwa umwana
Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika abana babyinnye
Abana basabwe kumva ko bafite inshingano zo kwita ku buzima bwabo

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *