Biciye kuri kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, u Bufaransa bwatsinze Sénégal ibitego 3-1 mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi 2026 mu itsinda I.
Ni umukino wabereye kuri MetLife Stadium ku wa kabiri, tariki ya 16 Kamena Saa tatu z’ijoro.
Umukino uhuza ibi bihugu byombi, uba urimo ubukeba bumaze igihe nyuma y’uko mu 2002, Sénégal yatunguye u Bufaransa bwari bukomeye ikabutsinda ku mukino wa mbere w’ijonjora w’Igikombe cy’Isi cya 2002.
Sénégal yari iya Omar Daf, Khalilou Fadigha, El-Hadji Diouf, yakinaga bwa mbere Igikombe cy’Isi, icyo gihe yatsinze ikipe yaherukaga kugitwara mu 1998, igitego cya Bouba Diop ku munota 30.
Kuva ubwo, aya makipe yahise aba nk’amakeba, ndetse yongeraga guhura muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.
Iminota 45 y’igice cya mbere, abanya-Sénégal babanje kuyikina neza ndetse bahusha uburyo bwashoboraga gutanga ibitego ariko mu gice cya kabiri ntabwo ari ko byakomeje.
Ubwo amakipe yagarukaga gukina igice cya kabiri, Les Bleus bagarutse basatira cyane ndetse biza kubakundira batangira kubona inshundura.
Ku munota wa 66, Kylian Mbappé yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Michael Olise.
U Bufaransa bwakomeje gusatira ndetse ku munota wa 82, buza kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Barcola wari wagiye mu kibuga asimbuye, maze Mbappé yongera kubona inshundura ku munota 90+6 nyuma y’icya Sénégal cyari cyatsinzwe na Ibrahim Mbaye, maze umukino urangira Les Bleus itsinze ibitego 3-1.
Nyuma y’ibitego bibiri yatsinze, Kylian yahise akora amateka yo kuba Umufaransa utsindiye ikipe y’Igihugu ibitego byinshi [58] mu mateka y’iki gihugu.
Indi mikino yabaye:
Itsinda J: Argentine 3-0 Algérie
Itsinda J: Autriche 3-1 Jordan
Itsinda I: Norvège 4-1 Iraq






UMUSEKE.RW
