Mu gihe umwaka w’imikino 2025-26 w’irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ‘Umurenge Kagame Cup’, imikino ya nyuma yajyanywe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba.
Irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, rikinwa bihereye ku rwego rw’Umurenge mu Gihugu hose kugeza ubwo Imirenge yitwaye neza kurusha indi, ihurira ku mukino wa nyuma ku rwego rw’Igihugu.
Imikino ya nyuma y’uyu mwaka, inzego bireba zamaze gutangaza ko izaberan mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasiruzuba tariki ya 20 n’iya 21 Kamena 2026.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena, hazabanza hakinwe imikino ya 1/2 muri Basketball na Volleyball mu bagabo n’abagore mu gihe mu mupira w’amaguru, kuri iyi tariki hazaba hakinwa imikino yo guhatanira umwanya gatatu mu byiciro byombi.
Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo, Umurenge wa Mbazi n’uwa Rubengera zizaba zihatanira umwanya wa gatatu mu gihe uwa Gatore n’uwa Mbogo zizawuhatanira mu cyiciro cy’abagore.
Muri 1/2 cya Volleyball mu bagabo, Kicukiro izakina na Rusizi mu gihe Gasabo izaba icakirana na Nyanza. Izitsinze, ni zo zihurira ku mukino wa nyuma.
Muri 1/2 cya Volleyball mu cyiciro cy’abagore, hazahurira Gicumbi na Rusizi mu gihe Musanze izaba ikina na Ngoma.
Mu mukino wa Sitball ikinwa n’Abafite Ubumuga, muri 1/2 mu cyiciro cy’abagore, hazakina Kirehe izahura na Ruhango mu gihe Gasabo izaba ikina na Rulindo.
Muri uyu mukino kandi mu cyiciro cy’abagabo, muri 1/2 hazakina Kirehe na Rutsiro mu gihe Nyagatare na Gasabo nazo zizaba zisobanura.
Umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo, uzahuza Nyarugenge na Masaka mu gihe mu bagore hazakina Umurenge wa Kacyiru n’uwa Mahembe.
Hazakinwa kandi Imikino Ngororamubiri irimo gusiganwa ku maguru, gusimbuka urukiramende ndetse hazakinwa igisoro. Hazaba kandi gusiganwa ku magare ku wa 20 Kamena 2026.
Mu mwaka ushize, Umurenge wa Mahembe mu Ntara y’i Burengerazuba, ni wo wegukanye igikombe mu bagore mu gihe mu bagabo, igikombe cyegukanywe n’Umurenge wa Jabana wo mu Mujyi wa Kigali.







UMUSEKE.RW
