Biciye mu bufatanye bwa Atlético Madrid yo muri Espagne n’u Rwanda, myugariro w’iyi kipe, Robin Le Normand akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho akomeje gusura ibice bitandukanye by’Igihugu.
Ku wa 15 Kamena 2026, ni bwo Visit Rwanda yahaye ikaze uyu myugariro Robin Le Normand wa Atlético Madrid yo muri Espagne, biciye mu bufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe bugamije kurwamamaza.
Ku wa 17 Kamena, uyu myugariro yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asobanurirwa amateka yaranze Igihugu ubwo hakorwaga Jenoside.
Uretse gusura uru Rwibutso rwa Jenoside, Robin yanasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yishimira ibihe yahagiriye ndetse ahafatira amafoto n’amashusho nk’urwibutso ruzamwibutsa ibyiza yabonye mu Rwanda.
Mu bindi bice uyu mukinnyi yasuye, harimo Stade Amahoro aho yatemberejwe mu bice bitandukanye byayo.
Binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Atlético Madrid yo kurwamamaza azageza muri Kamena 2028.










UMUSEKE.RW
