Ihiriro ry’ubucuruzi n’ishoramari mu karere ka Rusizi, ryahuje ubuyobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa batandukanye bareba ibikidundiza ishoramari.
Iri huriro ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena, 2026.
Bamwe mu bashoramari bafite ibibanza mu cyanya cy’inganda no mu bice byahariwe ubukerarugendo n’amahoteri, bagaragaje ko bafite inyota yo gutumbagiza ishoramari mu karere ka Rusizi, bagakomwa mu nkokora n’uko hari serivisi basaba mu muyobozi bagatinda kuzihabwa ngo bubake, bakomeze ibikorwa byabo bikaba imbogamizi ku iterambere ry’umujyi wa Rusizi.
Habumukiza Alpha ni umushoramari, yavuze ko bamaze umwaka basabye ikibanza mu cyanya cy’inganda cyo kubakamo uruganda rw’imisumari ngo bafite ubushake bwo kubaka, asaba inzego bireba kwihutisha ubwo busabe, avuga ko n’ubu bahawe uruhushya bahita bakomeza ibikorwa byabo.
Ati “Tugiye kumara umwaka dusabye ikibanza mu cyanya cy’inganda duteganya kubakamo uruganda rw’imisumari kugeza magingo aya ntiturabona igisubizo, ndasaba ko mwakwiga iyo dosiye kugira ngo mu gihe twaba twemerewe icyo kibanza tubashe kuba twatangira kubaka.”
Uzabakiriho Felix ni umushoramari umaze imyaka itatu yarahawe ikibanza, agaragaza ko icyangombwa cy’ubutaka cyabaye imbogamizi ituma adahabwa uruhushya rumwemerera kubaka, yanavuze ko hari igisubizo bahawe mu cyumweru gishize, bizeza ko biteguye gukomeza ibikorwa.
Ati “Buriya butaka ni ibibanza by’abantu benshi byagiye bigurwa, hari hakirimo ibibazo by’imbibi bagombaga kugaragaza numero z’ibibanza (UPI) zijyanye n’uburyo babitanze, igizubizo bakiduhaye mu cyumweru gishize n’ubu barumpaye ejo natangira.”
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko akarere ka Rusizi gafite ubushobozi bwo kuba igicumbi cy’ubucuruzi n’ishoramari, ko hari n’amahirwe atandukanye y’ishoramari bityo igashishikariza buri mushoramari wese ufite ubushake gushora imari muri aka karere, ko imiryango ifunguye ko ubuyobozi bwiteguye kwakira ababugana.
Iyi Minisiteri yijeje ko yiteguye gukuraho imbogamizi zose. Ntawebasa Dorren ashinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ati “Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikomeje gushyira imbaraga mu korohereza abashoramari no guteza imbere ubucuruzi kugira ngo dukureho inzitizi zibangamira abacuruzi kugera kuri serivisi zibafasha kwagura ibikorwa byabo.”
Imibare ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko ibicuruzwa bijyanwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bigize 80% y’iboherezwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda, mu mwaka wa 2025 byinjije miliyoni zirenga 695 z’amadorari. Bingana na 70% y’ibyoherezwa mu mahanga byose.
Mu mwaka 2026, ishoramari mu Karere ka Rusizi ryarushijeho kwaguka rishingiye ku buhahirane, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubukerarugendo n’ubuhinzi.



MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
