Intara zimwe za Congo ziragenda ! Kiliziya Gatolika yaburiye Tshisekedi

Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abasenyeri muri Congo, CENCO

Muri iki gihe igihugu cya Congo cyugarijwe n’ibibazo bitandukanye, intambara, icyorezo cya Ebola hiyongereyeho gukoresha Referendumu “kamarampaka” kugira ngo itegeko nshinga rihinduke, Kiliziya Gatolika yaburiye Perezida Tshisekedi.

Mu butumwa bw’amashusho, Musenyeri Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w’urwego CENCO, yavuze ko igihugu kiri mu kaga, asaba abagituye gushikama kandi bakaba umwe.

Ba Cardinali, Abasenyeri Bakuru, Abasenyeri, abagize Inama Nkuru y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika, CENCO bahuriye mu Nteko rusange idasanzwe i Kinshasa kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Kamena 2026.

Mu byo bize harimo uburyo igihugu gihagaze, n’umutekano uhangayikishije mu rwego rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe bw’igihugu.

Baragaje ko umutwe wa AFC/M23 ukomeza kugira imbaraga zo kuyobora ibice ugenzura, kandi intambara na zo zikaba zarakomeje guhitana abaturage no guteza impunzi zibayeho nabi.

CENCO yasanze imitwe yitwaje intwaor yarashinze imizi mu bice bitandukanye by’igihugu nkaho mu Ntara ya Ituri ibyihebe bya ADF bikomeza kwica abaturage.

Ibyo byiyongeraho icyorezo cya Ebola na cyo gikomeza kuba ndanze mu Burasirazuba bwa Congo.

Iyi Ebola imaze guhitana abagera kuri 180 mu gihe abamaze gupimwa ibisubizo bikemeza ko bayanduye ari 780 nk’uko bitangazwa na OMS/WHO.

Inama y’Abasenyeri muri Congo ivuga ko Leta yagerageje kuzamura imibereho y’abaturage, cyane cyane binyuze mu kubaka imihanda, amashuri, kaminuza, ibibuga byindege, n’ibitaro  mu ntara zimwe na zimwe bitabushije ko umubare munini w’abaturage wakomeje kubaho mu bukene bukabije.

Kiliziya Gatolika ivuga ko ihangayikishijwe bikomeye n’umwuka mubi ugenda uzamuka nyuma y’uko abashyigikiye ubutegetsi basabye ko habaho kuvugurura Itegeko Nshinga ryo ku ya 18 Gashyantare, 2006.

Ikibabaje ngo ni uko uko guhindura itegeko nshinga n’ubukangurambaga bwabyo bitwara umutungo wa Leta, hakiyongeraho ko abatavuga rumwe na Leta bigaragambya, imyigaragambyo yabo ikaburizwamo mu buryo bukoreshejwemo imbaraga z’umurengera n’iterabwoba, harimo no kubuza abo ku butegetsi badashyigikiye iki gikurwa kugira icyo bavuga batinya ingaruka.

Kiliziya Gatolika ivuga ko bamwe mu bashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga ryo ku ya 18 Gashyantare 2006, badahisha intego yabo y’ibanze, ari yo “guha izindi manda Perezida wa Repubulika uriho ubu.”

CENCO ivuga ko “Ibi byaba ari ukurenga ku isezerano rya republika, ryagezweho mu bwumvikane mu bya politiki bufite amateka, bwagezweho ku kiguzi cyo hejuru nyuma y’igihe kirekire cy’ibibazo byose igihugu cyagize kuva cyigenga.”

Kugeza ubu Abasenateri batoye itegeko ryemera ko habaho referendum, “izatuma habaho gukora ku ngingo zari zifunzwe birenze ku itegeko nshinga, ku bintu bidakorwa byari bifunzwe n’ingingo ya 220.”

CENCO ivuga ko iriya ngingo “Yari inkingi nyayo yo kurwanya igitugu no kurinda ko igihugu kigurishwa.”

Zimwe mu ngaruka zizabaho igihe itegeko nshinga ryahinduka, CENCO ivuga ko harimo “balkanization” (kuba igihugu cyacikamo ibice, bimwe bikigenga).

Guhangana kwa politiki na byo ngo bishobora gufata umurongo w’amoko, hakaba intambara nshya zo gusubiranamo kw’abatuye igihugu.

Kiliziya Gatolika isanga ngo nta mpamvu n’imwe yihutirwa yo guhindura itegeko nshinga, ko ahubwo igikwiye gushyirwa imbere ari amahoro, imibereho myiza y’abaturage, n’ubumwe bw’igihugu cya Congo.

UMUSEKE.RW

Share This Article