Bujumbura: Mu mezi atanu amasoko atatu amaze gushya

Inkongi yadutse ahagurishirizwa imbaho n'ibindi bikoresho

Inkongi yafashe ahacururizwa imbaho n’ibindi bikoresho byo mu mbaho  hafi y’isoko rya Jabe mu mujyi wa Bujumbura ikongora ibitari bicye.

Ni inkongi yadutse  mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena uyu mwaka , ahagana saa sita z’ijoro. Ni nyuma nabwo mu Ukwezi gushize inkongi yibasiye nabwo iryo mu Kinama , rimwe mu masoko akomeye cyane mu Bujumbura .

Abari bafite imbaho bavuga ko bagize igihombo gikomeye kuko nta kintu baramuramo.

Umwe yabwiye BBC ati “Aha  tuhahombeye za miliyoni nyinshi kuko twakomezaga turangura. Kuko nge ntari hafi, nta kintu na kimwe nabashije kurokoramo.”

Uwundi ati: “Nka twe dufite imiryango, sinzi uko tugiye kubaho.”

Agaciro k’ibyahiriye muri iryo soko ntikaramenyekana, ariko ngo bibarurwa muri za miliyoni 100 mu mafaranga y’amarundi.

Aho hantu hakorerwaga  kandi ibintu bitandukanye biva mu biti nk’imbaho nk’inzugi, ububati, ibitanda n’intebe.

Icyateye iyo nkongi cyari kitaramenyekana gusa hakekwa ko igaraje iri inyuma ya  “Eglise Trinité Libre” iri mu byaba byatumye inkongi ikomera.

Urwo rusengero narwo ruri mu byahiye birakongoka.

Igice cyahiye cyane ni igiteganye n’umuhanda wo muri zone ya 10 yo mu Bwiza hafi ya ‘  Eglise Vivante de Jabe.”

Bivugwa ko abenshi mu bari bafite imbaho nta bwishingizi bari babifitiye.

Gabriel Rufyiri  uyoboye ishyirahamwe OLUCOME ryabakoreraga aho yagize ati “ Birababaje kubona duhora tubona amasoko ashya kenshi.”

Umuyobozi wa Komine iri soko ryari riherereyemo, Mukaza Aline Bigirimana, Ashima inzego z’umutekano zihutiye kuzimya umuriro utarakwira ahantu henshi.

Ati “ Ntibyari  byoroshe kuzimya uwo muriro kubera wari mwinshi rwose”.

Asaba abakorera muri iryo soko kwihangana mu gihe iperereza ku cyayiteye rigikorwa .

Ati “Twese turababaye yaba ufitemo ibintu cyangwa utabifite. Tugabanye ibihuha, kugeza igihe iperereza rizagira icyo ritangaza ku cyo ryagezeho.”

Si ubwa mbere mu Burundi humvikana isoko ryahiye . Iriheruka gushya ni iryo mu Kinama , rimwe mu masoko akomeye cyane mu Bujumbura ryahiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Mu kwezi kwa mbere nabwo  umuriro wangije  ibitari bike hanze y’isoko rya Bujumbura, Bujumbura City Market rizwi nko kwa Siyoni.

Bamwe bavuga ko nta bwishingizi bari bafite

Inzego zishinzwe umutekano zahageze ibintu byangiritse

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *