Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], ryatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru, mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, hazabera imikino ya Volleyball yok u mucanga [Beach-Volleyball], aho hazaba hakinwa igice cya kabiri cya Shampiyona y’Igihugu muri uyu mukino.
Nk’uko FRVB yabitangaje, iyi mikino izakinwa tariki ya 26, 27 n’iya 28 Kamena, aho izabera ku mucanga wo ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, kuri Falcon Golf & Country Club mu Karere ka Rwamagana.
Iyi Shampiyona ya Volleyball ikinirwa ku mucanga, izitabirwa n’amakipe y’abagore n’ay’abagabo aba agizwe n’abakinnyi babiri basanzwe bakina uyu mukino.
Uretse kuba iyi Shampiyona ya Beach-Volleyball isanzwe ku ngengabihe y’amarushanwa ategurwa na FRVB, inaba ku ngengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi [FIVB], aho ababashije kuyitwaramo neza, bibahesha amanota ku rutonde rukorwa n’uru rwego.
N’ubwo hazaba hakinwa igice cya kabiri, n’imikino y’icya mbere yari yabereye kuri iki kibuga mu Ukuboza 2026.
Icyo gihe, ikipe ya Akan Paul ukomoka muri Ghana na Koita Jahara, yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu cyiciro cy’abagore, ikipe igizwe na Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha bombi bakinira APR WVC, ari yo yitwaye neza.
Amakipe 14 y’abakinnyi 28 mu cyiciro cy’ abagabo n’andi 10 y’abakinnyi 20 mu cyiciro cy’abagore, ni yo yari yahatanye mu cyiro cya mbere [Round 1].





UMUSEKE.RW
