Umukino wa kimwe cya 16 ikipe y’Ubwongereza isezereye bigoranye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iyitsinze ibitego 2-1.
Ni umukino wabereye kuri Mercedes-Benz Stadium (Atlanta Stadium) iri muri leta ya Georgia muri America.
Congo yakinnye neza irinda izamu ikanyuzamo igasatira. Byaje kuba byiza kuri yo ku munota wa 7′ w’umukino ubwo Brian Kibambe Cipenga yafunguraga amazamu ku mupira yahawe na Chancel Mbemba.
Mu kibuga Ubwongereza bwakomeje gusatira ariko igice cya mbere kirangira ari Congo iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri, Ubwongereza bwakoze ibishoboka burasatira ariko biba iby’ubusa mu minota 30 yose abakinnyi batararema uburyo bw’igitego.
Byaje kuba byiza ku Bwongereza ubwo umutoza Thomas Tuchel ku munota wa 61 yakuragamo abakinnyi babiri Noni Madueke akinjizamo Bukayo Saka, Anthony Gordon agasimbura Marcus Rashford.
Ku munota wa 70 yakuyemo kandi Djed Spence, hinjira Eberechi Eze.
Byahaye amahirwe menshi ikipe y’Ubwongereza irisanzura, Congo yasaga n’itangiye kunanirwa. Ku munota wa 75′ Harry Kane ahawe umupira mwiza na Anthony Gordon yahise awohereza mu izamu biba 1-1.
Ubwongereza bwahabwaga amahirwe nk’ikipe ikomeye yagombaga kwirinda igisebo, yakoze iyo bwabaga. Anthony Gordon wabaye mwiza cyane mu minota yakinnye, yongeye guha umupira Harry Kane, ku munota wa 86′ arasa urutambi mu izamu biba ibitego 2-1.
Congo yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa nyuma ariko umupira babonye umukinnyi Yoane Wissa yawunyujije hejuru gato y’izamu.
Ubwongereza buriruhutsa, Congo isezererwa kigabo mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ubwongereza busanze muri kimwe cya munani Ubufaransa bwakuyemo Sweden, Mexico yakuyemo Ecuador, Norway yakuyemo Ivory Coast, Morocco yakuyemo ubuholandi (Netherlands), Paraguay yakuyemo Ubudage (Germany), Brazil yakuyemo Ubuyapani, na Canada yakuyemo Africa y’Epfo.
Umukino wundi ikipe yo muri Africa, Senegal irakina n’Ububiligi ku isaha ya saa 22h00 i Kigali.




UMUSEKE.RW

Ntako imunyafurika atagize, natwe twamubaye inyuma ariko biranga