Abantu 10 bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’igitero gikomeye u Burusiya bwagabye ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, bukoresheje indege zitagira abapilote na misile byinshi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki 2 Nyakanga 2026.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu 10, mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu bice bitandukanye by’umujyi. Yavuze kandi ko inyubako nyinshi zangiritse, zirimo iy’amagorofa yibasiwe n’igisasu cyasenye igice kinini cyayo kigizwe n’amagorofa atandatu.
Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, atangaje ko ahagaritse uruzinduko yari yagiriye muri Ireland kugira ngo yihutire gusubira mu gihugu cye, nyuma yo kubona amakuru y’ubutasi yagaragazaga ko u Burusiya bwari bugiye kugaba igitero gikomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Micheál Martin, Zelenskyy yavuze ko inzego z’umutekano zifite amakuru yizewe ko u Burusiya buri bubatere.
Yagize ati “Uyu munsi dufite amakuru agaragaza ko hari ikindi gitero gikomeye cy’u Burusiya kiri gutegurwa.”
Nyuma yaho, mu butumwa yashyize ku rubuga X, Zelenskyy yatangaje ko yahise afata icyemezo cyo gusubira muri Ukraine.
Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, Zelenskyy yongeye gushinja u Burusiya kwibasira nkana abaturage.
Ni cyo gitero cya mbere kinini u Burusiya bugabye kuri Ukraine hifashishijwe misile na drones nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri nta bitero nk’ibi byari byongeye kugaragara.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko icyo gitero cyibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare n’iby’ingufu biri hafi ya Kyiv, ndetse n’ibibuga by’indege bya gisirikare byo mu turere twa Poltava na Dnipropetrovsk.
Moscou yavuze ko ibyo bitero byari gusubiza ku bitero Ukraine iherutse kugaba ku bikorwaremezo imbere mu Burusiya.
Kuva mu 2022 rwarambikanye hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu kiswe gukumira ko Umuryango wo gutabarana wa OTAN wazabwigarurira.
Ni intambara yabaye ikibazo ku mpande zombi dore ko nta na rumwe rwabashije kuyitsinda n’abafatanyabikorwa ba buri ruhande.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
