Umutekano n’imiyoborere myiza ni inkingi y’ibyagezweho byose – Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko iterambere ry'igihugu ryubakiye ku mutekano

Perezida Paul Kagame avuga ko igihugu cyubakiye ku mutekano w’abaturage bityo nta terambere ryagerwaho udahari, yavuze ko abagize uruhare mu kubohora igihugu nubwo bamwe batakiriho, ariko ibyo baharaniye bigaragara mu Rwanda rw’ubu.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 32 umunsi wo kwibohora.

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, u Rwanda  rwizihiza isabukuru yo Kwibohora, aho Abanyarwanda bibuka umunsi ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Perezida Paul Kagame, yabanje gushimira ingabo zari iza RPA zagaragaje ubutwari n’ubwitange zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe harimo n’abatakarijemo ubuzima bemera kwitangira igihugu.

Ati “Benshi muri bo ntabwo bagize amahirwe yo kubaho kugeza kuri uyu munsi, ariko ibyo baharaniye biragaragara mu Rwanda tubona.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri Politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri.

Yongeyeho ko intego y’urugamba rwo kwibohora yari ugusubiza ibyo Abanyarwanda bari barambuwe birimo kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo mu karere hari bamwe bakigaragaza ibitekerezo bibi ariko Jenoside idashobora kongera kuba mu Rwanda.

Ati “Cyakora ibyo bitekerezo bibi ntabwo byazimye burundu biracyariho mu buryo butandukanye, kandi biracyagaragara hirya no hino mu karere kacu. Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora na rimwe gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye.”

Perezida Kagame yavuze ko umutekano n’imiyoborere myiza ari umusingi w’ibyo igihugu cyagezeho.

Ati “Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’ab’ahandi. Tudafite umutekano nta kindi cyashoboka.”

Yakomejea ati “Niyo mpamvu dukomeje kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera. Ibyabaye hano muri iki gihugu cyacu ntibizongera ku mpamvu imwe yumvikana, ntabwo tuzabyemera.”

Perezida wa Repubulika yavuze ko ari inshingano zo gutuma Umunyarwanda wese abaho mu mahoro, no gutera imbere mu gihugu cye.

Yongeyeho ko kwibohora bizahoraho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Niyo mpamvu kwibohora bitazigera birangira ahubwo tuzakomeza kujyana n’igihe, kandi bigaragarire mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu uko imyaka ishira.”

Yakomeje agira ati “Ahazaza dukwiriye hari imbere yacu. Nidukomeza kubaka ubumwe, tukamagana amacakubiri ayo ari yo yose, kandi tugashyira imbaraga mu byo twubaka dufatanyije, nta kizatunanira. Ibyo twagezeho mu myaka 32 ishize birivugira, dukomeze inzira nziza ari na yo twahisemo.”

Hirya no hino mu gihugu kenshi bizihiza uyu munsi hatahwa ibikorwaremezo bifitiye inyungu abaturage, ndetse hari naho abaturage borozwa inka n’andi matungo mu rwego rwo kwishimira imyaka 32 ishize igihugu gifite amahoro n’umutekano.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *