Maroc igeze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi

Ikipe y'igihugu ya Maroc igeze muri 1/4 mu Gikombe cy'Isi

Ikipe y’igihugu ya Maroc/Morocco yo ku mugabane wa Africa ibimburiye izindi kugera muri 1/4 cy’imikino y’Igikombe cy’Isi ibera muri Mexico, America na Canada.

Maroc ikuyemo ikipe ya Canada iyitsinze ibitego 3 -0.

Igice cya mbere Maroc ntabwo yari nziza, ndetse yagize imvune ikomeye ya rutahizamu wavunitse hakiri kare ku munota wa 22 asimburwa na Soufiane Rahimi.

Maroc irasa n’iri hejuru cyane ya Canada nubwo iki gihugu kiri mu byakiriye irushanwa. Mu gice cya kabiri Maroc yaje ifite intego yo gutsinda umukino, dore ko yagaragaje ko nta kipe itahangana na yo.

Byaje kuba byiza ku munota wa 50’ na 82’ ubwo Azzedine Ounahi yatsindaga ibitego bibiri icya mbere yahawe umupira na Achraf Hakimi icyakabiri ahabwa umupira na Brahim Díaz

Brahim Díaz wari mwiza mu mukino ni na we watanze umupira kuri Soufiane Rahimi watsinze agashyinguracumu ku munota wa 90 + 8′.

Maroc itegereje kumenya uko bigenda mu mukino w’Ubufaransa na Paraguay. Mu mikino y’igikombe cy’Isi giheruka, ikipe ya Maroc yaviriyemo muri 1/2 ikuwemo n’Ubufaransa.

Azzedine Ounahi yabaye mwiza cyane atsinda ibitego bibiri
Canada yarangijwe n’igitego cya gatatu
Maroc yavunikishije umukinnyi Ismael Saibari

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *