Sitting Volleyball: u Rwanda rwageze muri 1/4 cya Shampiyona y’Isi

Nyuma gutsinda u Bushinwa amaseti 3-2 mu mukino wa 1/8 cya Shampiyona y’Isi ya Volleyball y’Abafite Ubumuga iri kubera mu Bushinwa, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yakatishije itike yo kuzakina 1/4.

Imikino ya 1/8 muri Shampiyona y’Isi ya Sitting Volleyball mu byiciro byombi, yabaye ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026.

Mu cyiciro cy’Abagabo, u Rwanda rwasoje ari urwa kane mu itsinda B, rwakinnye n’u Bushinwa bwari bwabaye ubwa mbere mu itsinda rya mbere (A).

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakoze ibyasaga nk’ibidashoboka, itsinda u Bushinwa amaseti 3-2 (25-20, 21-25, 25-20, 18-25 na 15-12).

Muri iki Cyiciro, u Rwanda ruzakina na Kazakhstan muri 1/4 mu gihe mu Bagore, ruzakina imikino yo gushaka imyanya nyuma yo gutsindwa na Ukraine amaseti 3-0.

Abagore bari batsinze Kenya ariko ntibyari bihagije
U Rwanda rwakoze ibyasaga nk’ibidashoboka
Ibyishimo byari byinshi
Intsinzi
U Bushinwa bwagowe n’uyu mukino
Abasore b’u Rwanda bari mu byishimo
Ni umukino utagoye u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article