FARDC yikanze ko AFC/M23 yakwinjira i Kalemie muri Tanganyika

Abagabo benshi batawe muri yombi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakajije ingamba z’umutekano mu Mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, nyuma y’impungenge z’uko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bashobora kuba bari cyangwa bari kugerageza kwinjira muri uwo mujyi.

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga, abaturage ba Kalemie babyukiye ku ngabo nyinshi za FARDC ziri mu bice bitandukanye by’umujyi, zikora amarondo n’umukwabu byo kugenzura abantu n’ibinyabiziga.

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abagabo benshi bicajwe hasi n’abasirikare, ibintu byarushijeho guteza impungenge abaturage.

FARDC yatangaje ko uwo mukwabu uri mu ngamba zo gukomeza kuba maso no gukumira icyahungabanya umutekano mu Ntara ya Tanganyika. Yasobanuye ko wari ugamije gufata abasirikare batorotse igisirikare, abantu bakekwaho kuba abacengezi n’abajura bakorera mu Mujyi wa Kalemie no mu nkengero zawo.

Umuvugizi wa FARDC i Kalemie yavuze ko abantu batandukanye bafatiwe muri uwo mukwabu bamaze koherezwa muri Gereza Nkuru ya Kalemie kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Yagize ati “Abacengezi bamwe, abasirikare batorotse igisirikare n’abajura bo mu mijyi bajyanywe muri Gereza Nkuru ya Kalemie, aho bazategereza ko inzego z’ubutabera zikurikirana dosiye zabo. Turasaba abaturage kudaterwa ubwoba cyangwa ngo basobanure nabi ibyabaye, kuko iki ari igikorwa gisanzwe cyo kubungabunga umutekano no gukomeza kuba maso mu Ntara ya Tanganyika.”

Icyakora, nubwo FARDC ivuga ko ari ibikorwa bisanzwe, amagambo aherutse gutangazwa na Guverineri wa Tanganyika, Christian Kitungwa Muteba, agaragaza ko ubuyobozi bw’iyo ntara bufite impungenge z’uko abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kuba bari kugerageza kugera muri Kalemie.

Mu butumwa bwe, Kitungwa yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye guhiga uwo ari we wese ukekwaho kuba afitanye isano na AFC/M23, ashimangira ko batazemera ko iryo huriro rigera muri Tanganyika.

Yagize ati “Tanganyika si ahantu ha AFC/M23 cyangwa Abanyarwanda. Ntibazahagera. Abohereza intumwa cyangwa abinjira rwihishwa hano muri Tanganyika turabazi kandi tuzabahiga. Batangire guhunga ubu. Tanganyika si ikiraro cya M23 cyangwa u Rwanda.”

Si ubwa mbere ubuyobozi bwa Tanganyika bwikanze ko AFC/M23 ishobora kugera muri iyo ntara ihana imbibi na Kivu y’Amajyepfo, aho ibice byinshi kuri ubu biri mu bugenzuzi bw’iryo huriro.

Mu mpera za 2025, ubwo AFC/M23 yari imaze gufata Umujyi wa Uvira, ubuyobozi bwa Tanganyika bwahise bufata ingamba zikomeye zo kwirinda ko abarwanyi b’iryo huriro bakwinjira muri iyo ntara.

Muri izo ngamba harimo gufunga inzira ihuza Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika, gufunga ibibuga by’indege bya Kanunka na Nyunzu, guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi, gushyiraho amasaha yo guhagarika ingendo z’abanyamaguru n’iza moto nijoro, ndetse no guhagarika amateraniro y’abanyamasengesho akorwa nijoro.

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga, abaturage ba Kalemie babyukiye ku ngabo nyinshi za FARDC ziri mu bice bitandukanye by’umujyi
Umujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *