Kenya: Rurageretse hagati ya Leta n’Aba-Rasta bashaka kwemererwa kunywa urumogi

Umuryango w'Aba-Rasta urasaba ko abayoboke bawo bemererwa kunywa urumogi mu bikorwa by'idini

Urukiko Rukuru rwa Kenya rwatesheje agaciro ubusabe bw’Umuryango w’Aba-Rasta wasabaga ko abayoboke bawo bemererwa kunywa urumogi mu bikorwa by’idini, mu gihe uyu muryango wahise utangaza ko utanyuzwe n’icyo cyemezo ahubwo ugiye kukijuririra, kuko kibangamira uburenganzira bwawo bwo gusenga.

Urubanza rwari rumaze igihe rukurikiranywe n’abatari bake rwasojwe n’Umucamanza Bahati Mwamuye, wavuze ko Aba-Rasta batagaragaje ibimenyetso bihagije byerekana ko amategeko ya Kenya abuza ikoreshwa ry’urumogi anyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Umuryango w’Aba-Rasta wari wasabye urukiko kwemerera abayoboke bawo guhinga, gutunga no gukoresha urumogi mu buryo bugenzurwa n’amategeko, ariko bikaba gusa mu bikorwa by’idini no mu mihango yo gusenga ikorerwa ahatari mu ruhame.

Wavugaga ko urumogi ari ikintu gitagatifu mu myemerere yawo, bityo kubuzwa kurukoresha  binyuranyije n’uburenganzira bwo gusenga no kwizera biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.

Leta ya Kenya yo yavugaga ko kwemerera idini rimwe gukoresha urumogi byatuma amategeko arwanya ibiyobyabwenge agorana gushyirwa mu bikorwa, ndetse bikaba byanatanga icyuho cyakwifashishwa n’abarucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nubwo yanze ubusabe bw’Aba-Rasta, Umucamanza Bahati Mwamuye yavuze ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’urumogi gikwiye kuganirwaho ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Dukwiye kuganira mu mucyo ku kibazo cy’urumogi no ku cyerekezo igihugu gikwiye gufata. Iki si ikibazo kireba Aba-Rasta bonyine, ni ikibazo kireba igihugu cyose n’abaturage b’ingeri zose.”

Umwunganizi mu mategeko w’Umuryango w’Aba-Rasta, Danstan Omari, yavuze ko batemeye umwanuzor w’Urukiko ahubwo bagiye kujurira.

Yagize ati “Kenya ntikwiye kuba igihugu gikomeje kubangamira Aba-Rasta. Twiyemeje kujuririra iki cyemezo kugira ngo dusubize Aba-Rasta bo muri Kenya icyubahiro n’agaciro bakwiye.”

Muri Kenya, amategeko agenga ibiyobyabwenge aracyafata gutunga, guhinga cyangwa gucuruza urumogi nk’ibyaha. Uhamijwe gutunga urumogi ashobora gufungwa imyaka igera kuri itanu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *