Politiki ya FPR ni uguhangana n’ibibazo – Perezida Kagame

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko umurongo wa Politiki wa FPR inkotanyi ari ujyanye no guhangana n’ibibazo igihugu gifite kandi bigashakirwa ibisubizo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ubwo yitabiraga inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ni inama yitabiriwe n’abarenga 2.000 bavuye hirya no hino mu gihugu, mu nzego zitandukanye.

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko umuryango wa FPR Inkotanyi ufite umwimerere wayo n’ibiyiranga bihagije n’amateka maremare.

Yongeyeho ko amateka ya FPR Inkotanyi asobanura uko Abanyarwanda bifuza igihugu ndetse bigatuma havamo inshingano za buri wese.

Ati”Igihugu twifuza ariko icyo wifuza ukigeraho ute? Inshingano ihera ku muntu,ikarangirira kuri twese hamwe.”

Umukuru w’igihugu akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi avuga ko iyi inama iba igamije kongera kwibutsa inshingano zo guteza imbere igihugu no kwisuzuma.

Perezida Kagame yongeye kubibutsa ko intego za FPR Inkotanyi ari ukwihesha agaciro.

Ati “ Ibibazo tumaze kunyuramo nk’u Rwanda,musubize amaso inyuma mwibuke ,ndetse n’uyu munsi u Rwanda rutahagurutse ngo rugire icyo rwikorera, rwigezaho, ubu muba muri ubusa.”

Avuga ko u Rwanda rudakwiye guhanga amaso abaza kurufasha ahubwo rukwiye guharanira kwifasha no kwihesha agaciro.

Perezida Kagame avuga ko Politiki ya FPR Inkotanyi ari igamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari .

Ati “Ubundi abantu bavuga FPR cyangwa andi mashyaka bikajya muri Politiki gusa, bikaba rwa serera. Politiki nge numva,Politiki ya FPR ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Nta yindi Politki.”

Akomeza ati “Politiki y’ibinyoma, iyo guhimba, iyo gushaka uko wabeshya .Ibyo biguha ibindi bibazo.”

Perezida Kagame asaba abayobozi gushyira umuturage ku isonga no kumufasha mu buryo bwiza.

Inama yitabiriwe n’abarenga 2000

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *