Ihuriro ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, C64, ryahaye Perezida Félix Tshisekedi kugeza ku wa 15 Kanama 2026 kugira ngo abe yatumije ibiganiro bidaheza by’igihugu byitabirwa n’impande zose, bitaba ibyo rigafata “ibyemezo byose bya politiki bikwiye”, birimo no kongera guhamagarira abaturage gukora imyigaragambyo y’amahoro.
Iri huriro rigizwe n’abanyapolitiki bakomeye barimo Martin Fayulu, Jean-Marc Kabund, Moïse Katumbi, Augustin Matata na Delly Sessanga, ryatangaje ko risubitse imyigaragambyo ryari riteganyije ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026, yari kubera imbere y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation, i Kinshasa, aho abari bayiteguye bari bafite intego yo gusaba Perezida Félix Tshisekedi kwegura.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, C64 yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ubusabe bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Congo, CENCO, n’Inama y’Amatorero ya Congo, ECC, zasabye ko inzira y’ibiganiro ihabwa “amahirwe nyakuri” mu gushakira igihugu umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama Perezida Tshisekedi yagiranye n’abayobozi b’ayo matorero yombi, Cardinal Fridolin Ambongo na Pasiteri André Bokundoa. Nyuma y’iyo nama, Ibiro bya Perezida byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yemeye gutegura ibiganiro by’igihugu byitabirwa n’impande zose, bigamije amahoro kandi byubahiriza imikorere ya Repubulika, inzego z’igihugu n’Itegeko Nshinga.
Abagize C64, izina rikomoka ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko buri Munye-Congo afite inshingano yo kwamagana umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bashaka gufata ubutegetsi ku ngufu cyangwa bakabugeraho banyuze mu buryo bwo kurenga ku Itegeko Nshinga, bavuze ko gusubika imyigaragambyo bidahindura umugambi wabo wo kurengera Itegeko Nshinga no guharanira ko amahame ya demokarasi yubahirizwa.
C64 yavuze ko iki cyemezo ari igikorwa cy’ubwitonzi n’ubushishozi kigamije guha inzira y’ibiganiro amahirwe, ariko ko inzego zayo n’abarwanashyaka bakomeje kuba mu “myiteguro yo ku rwego rwo hejuru no kuba maso.”
Iri huriro ryahaye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi igihe ntarengwa cyo ku wa 15 Kanama 2026, risaba ko bitarenze uwo munsi ibiganiro by’igihugu byitabirwa n’impande zose bizaba byatumijwe ku mugaragaro. Ryavuze ko niba ibyo bitabaye cyangwa ibyo ubutegetsi bwiyemeje bitashyizwe mu bikorwa bifatika, rizafata “ibyemezo byose bya politiki bikwiye.”
C64 kandi yavuze ko ishobora kongera guhamagarira abaturage ba Congo gutangiza ibikorwa by’amahoro bigamije guharanira iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, gukomeza demokarasi no kubahiriza amategeko.
Iri huriro ryashimangiye ko gusubika imyigaragambyo bitavuze ko ryaretse guharanira impinduka cyangwa ko ryacitse intege, ahubwo ko ryahisemo guha amahirwe inzira y’ibiganiro.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
