Perezida Donald Trump yagize Nicholas ‘Nick’ Checker Ambasaderi udasanzwe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Nick Checker asimbuye Ambasaderi Eric Kneedler wavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2026.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Usibye kuba yarakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nicholas Checker yanakoze mu nzego zishinzwe iperereza za Amerika, CIA.
Uyu mugabo afite ikiciro cya Kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amateka na Politiki yakuye muri kaminuza ya University of Wisconsin ndetse akagira iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’umutekano yakiye muri Kaminuza ya Georgetown.
Kuwa 21 Nyakanga 2026, nibwo Leta ya Amerika yoherereje Sena urutonde rw’abayobozi batandukanye barimo na Nick Checker ngo bemezwe.
U Rwanda na Amerika bisanzwe umubano mwiza ushingiye mu bya dipolomasi, politiki, ndetse n’ubufatanye mu mutekano.
Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushingiye kandi ku bufatanye mu iterambere, umutekano mu karere, ubuzima, n’ikoranabuhanga.
Ibihugu byombi bikomeje gushimangira uwo mubano binyuze mu biganiro bihoraho bigamije inyungu rusange.
U Rwanda kandi rwishimira kuba ishoramari ry’Abanyamerika rikomeje kwagurwa mu Rwanda, aho ku bufatanye bw’Ikigo cya Trinity Metals n’ibigo byo muri Amerika bituma hoherezwa amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Wolfram muri iki gihugu.
Amerika ishimirwa kandi gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima no kwirinda ibyorezo no kwitegura uburyo rwahangana na byo mu gihe byaba byageze mu Rwanda.
UMUSEKE.RW
