Nyanza: Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo umusore uregwa kubwira mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarani.
Ubushinjacyaha buvuga ko umusore witwa Eurade Ndikumana w’imyaka 31 wo mu mudugudu wa Gatunguru, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aregwa icyaha cy’ibikangisho.
Uriya musore ngo yabwiye mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarani (toilet) amaze kujya mu murima wa mushiki we amutemera igitoki, maze asanga inkono y’ibishyimbo bitetswe n’uriya mushiki we, ku ziko arabimena, ndetse n’iyo nkono arayimena akoresheje agafuni yari afite.
Ubushinjacyaha buvuga ko Eurade Ndikumana yashatse kwicisha mushiki we agafuni yakoresheje amena inkono, mushiki we akizwa n’amaguru yirukira mu nzu, ndetse anatabaza abaturanyi baramutabara.
Ubushinjacyaha bwasabiye uriya musore waburanga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe iperereza rikomeje.
Bwabisabaga bushingiye ko uriya musore yamaze umwaka afunzwe, nabwo kandi aregwa gukangisha mushiki we kuzamwica.
Ubushinjacyaha bwagize buti “Bapfa ko nyina ubabyara yabahaye umunani maze uyu musore Eurade uwe akawugurisha, agashaka ko isambu mushiki we akoresha na yo yayitwara.”
Eurade Ndikumana imbere y’umucamanza yavuze ko yavuye mu kazi asanga mushiki we arwana na nyina arabakiza, maze mushiki we na we ashaka kumukubita (akubita uriya musore), na we agira umujinya amena inkono yari atetseho ibishyimbo.
Ageze ku gitoki ashinjwa gutema yavuze ko yagitemye bitewe n’uko cyari cyanetse kiri gupfa ubusa mu murima, banumvikana amafaranga azaha mushiki we gusa nyuma yaje gufungwa atarayamwishyura.
Ndikumana Eurade yavuze ko ariya magambo aregwa ko yavuze ko azica mushiki we akamujugunya mu musarani ntayo yavuze, ngo ari uburyo bwo kuremereza ibyaha we agasaba ko yakurikiranwa adafunze.
Urukiko rwariherereye rusesengura imyiregurire y’impande zombi, rufata icyemezo ko uriya musore agomba gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu igororero mu gihe cy’iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.
Uriya musore akaba afungiye mu igororero rya Huye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
