Umuramyi Gad Rwizihirwa yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Intare’

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa,

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yatangaje ko indirimbo ye nshya yise ‘Intare’ igamije kwibutsa abantu kubaha no kudasuzugura abizera n’abo Imana yatoranyije, ashimangira ko nubwo bashobora kugira intege nke nk’abandi, uburinzi bwabo buturuka ku Mana.

Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze tariki ya 23 Nyakanga 2026 ku rubuga rwa YouTube, ku murongo (chanel) asanzwe anyuzaho ibihangano bye uri mu mazina ya Gad RM.

Gad Rwizihirwa asobanura ko igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Intare’ cyaturutse ku cyifuzo cyo kwibutsa abantu ukuri ku bwoko Imana yihitiyemo, avuga ko hari abantu badakwiye gusuzugurwa cyangwa guhangarwa nubwo na bo baba bakiri mu isi kandi bakagira intege nke nk’abandi.

Uyu muramyi avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukugaragaza ko ubwoko bw’Imana bufite uburinzi n’ubudahangarwa budasanzwe, budaturuka ku bushobozi cyangwa ku gukiranuka kwabo, ahubwo bukomoka ku masezerano bafitanye n’Imana no ku buntu bwayo.

Gad yavuze ko ‘Intare’ ifite ubutumwa bwihariye ugereranyije n’izindi ndirimbo ze nka ‘Humura’, ‘Genda’ na ‘Agati (Ubutabazi)’, nubwo zose zihurira ku guhumuriza no gukangura abantu.

Ati “Ariko ‘Intare’ ifite intego yihariye: kwigisha abantu kubaha abizera, abasizwe kandi batoranijwe n’Imana.”

Akomeza agira ati “ ‘Intare’ yibutsa uwo muntu ko Yesu Kristo, uvugwa nk’Intare yo mu muryango wa Yuda, ari hagati mu bizera, ariko ko mbere ya byose umuntu asabwa kwisuzuma akamenya urwego rw’ukwizera afite muri Kristo.”

Ati “Abakunzi bayakiriye neza ku rugero rwo hejuru — benshi bavuze ko batarambirwa kuyumva, ahubwo bayigize iyabo bwite, ikaba yarabaye indirimbo bahuza nayo mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Nyuma ya ‘Intare’, Gad yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiye kwitega izindi ndirimbo nshya zirimo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, avuga ko zizakomeza kwibanda ku gukora ku bugingo bw’abantu.

Nyura hano urebe amashusho y’Indirimbo ‘Intare’:

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *