Gasabo: “Intore mu Biruhuko” yitezweho kurinda abana imyitwarire mibi

Abana bavuga ko gahunda y'Intore mu Biruko yaziye igihe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko gahunda y’Intore mu Biruhuko izafasha kumenya no gukemura hakiri kare ibibazo abana bahura na byo mu gihe cy’ibiruhuko, no kubarinda imyitwarire mibi.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Kinyinya, ikazabera kuri site 79 ziri mu tugari twose tw’Akarere ka Gasabo, buri murenge ukagira site imwe y’icyitegererezo.

Hagaragajwe ko imyitwarire mibi y’abana akenshi ituruka ku burere buke no ku byo bahura na byo mu muryango, ku ishuri, aho batemberera no mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko Intore mu Biruhuko igamije kwigisha abana uburere mboneragihugu, amateka y’Igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, no kubafasha guteza imbere impano zabo.

Yagize ati: “Iyo uganirije umwana umenya ibimubangamiye mu mibereho ye n’uko abayeho mu muryango. Bidufasha kumenya ibibazo bishobora kumuhungabanyiriza umutekano kugira ngo bibonerwe ibisubizo hakiri kare.”

Yakomeje asaba abakiri bato kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko, kumvira ababyeyi no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibashyiraho.

Mudaheranwa yanashimiye Noble Family Church na Women Foundation Ministries byatanze ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa bitabiriye iyi gahunda.

Mu Karere ka Gasabo abakobwa 1.800 bitabiriye Intore mu Biruhuko, mu gihe hatanzwe ibikoresho by’isuku bihagije bingana n’iby’abana 2.000.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis

Umuyobozi wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Alice Mignonne Kabera, yavuze ko bahisemo gutanga ibyo bikoresho mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa kugira ubuzima bwiza no kubarinda ibibazo bishobora guterwa no kubibura.

Yagize ati: “Turifuza ko nta mwana w’umukobwa wakongera guhura n’ibibazo kubera kubura ibikoresho by’isuku cyangwa ngo ashukishwe ibyo akeneye. Buri mwana w’umukobwa akwiriye kugira icyubahiro, ubuzima bwiza n’amahirwe angana n’ay’abandi.”

Bamwe mu bana bitabiriye iyi gahunda bavuga ko izabafasha gusabana, kwigira hamwe no gukurikirana inyigisho zitandukanye batekanye aho kumara ibiruhuko bigunze mu rugo.

Umwe muri bo yagize ati: “Mu biruhuko twifuzaga guhura n’abana duturanye, ariko ababyeyi bagatinya ko twakwandurirayo imyitwarire mibi. Ubu tuzajya duhurira hamwe mu biganiro, dukine kandi dutozwe uburere.”

Abashinzwe gukurikirana gahunda y’Intore mu Biruhuko bamaze guhabwa amahugurwa ku biganiro bazatanga hakurikijwe imyaka y’abana. Mu Karere ka Gasabo hateganyijwe ko iyi gahunda izitabirwa n’abana barenga 6.000.

Apostle Alice Mignonne Kabera, yavuze ko ibikoresho by’isuku byahawe abana b’abakobwa bigamije kubarinda
Abana bavuga ko gahunda y’Intore mu Biruko yaziye igihe
Abato baratozwa indangagaciro z’umucyo Nyarwanda
Bimwe mu bikoresho by’isuku byahawe abana b’abakobwa na basaza ba bo
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *