Aba-Gen Z baragera amajanja ubutegetsi mu Buhinde

Imyigaragambyo y’urubyiruko rw’aba-Gen Z ikomeje gukaza umurego mu Buhinde,

Imyigaragambyo y’urubyiruko rw’aba-Gen Z ikomeje gukaza umurego mu Buhinde, aho abigaragambya basaba ko Minisitiri w’Uburezi yegura, mu gihe Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yatangaje ko yiteguye kuganira n’abahagarariye urwo rubyiruko

Iyi myigaragambyo yatangiye urubyiruko rugaragaza ko rutishimiye imikorere y’ibizamini byo kwinjira mu mashuri makuru, ariko ibibazo byabo bikaba byaragutse bikagera ku zindi ngingo zirimo ubushomeri, ruswa ndetse no kutabazwa inshingano kw’abayobozi.

Abigaragambya bavuga ko urwego rw’uburezi mu Buhinde rufite ibibazo bikomeye kandi ko hakenewe impinduka mu buryo ibizamini byo kwinjira mu mashuri makuru bikorwa ko kandi ibi byaje bisanga ibindi bibazo birimo ubushomeri byugarije igihugu.

Imyigaragambyo yabereye mu mijyi minini irimo New Delhi, ihagarika ibikorwa bimwe na bimwe, mu gihe abashinzwe umutekano bahanganye n’abigaragambya ndetse bakoresha ibyuka biryana mu maso mu kugerageza kubatatanya.

Abanyamuryango b’ishyaka Cockroach Janata Party (CJP) na bo binjiye muri iyi myigaragambyo basaba ko ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi buvaho.

Guverinoma y’u Buhinde ivuga ko yatangiye ibiganiro n’abahagarariye abigaragambya, mu rwego rwo kumva ibibazo bafite no gushaka uko byakemuka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *