Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yasabye abagize b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, kugendera mu cyerekezo cy’igihugu no gutegura igenamigambi rihamye, rifasha gutanga serivisi zinoze z’igorora.
Ibi yabigarutsehi ubwo kuwa 25 Nyakanga 2026, yasozaga umwiherero wa gatanu w’abayobozi bakuru b’Urwego rw’U Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, waberaga mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera mu ishuri ry’amasomo ya Gisirikare i Gako.
Ni umwiherero wari umaze iminsi itatu watangiye ku italiki 23 kugeza kuri 25 Nyakanga 2026, ukaba wigirwagamo uburyo iterambere Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora ryarushaho kwihutishwa n’uburyo bwiza bwo kugorora abagonganye n’amategeko babategura gusubira mu muryango nyarwanda barabaye abaturage beza.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, yavuze ko uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizafasha guhuza imbaraga.
Yagize ati ” Nyakubahwa Minisitiri w’umutekano mu gihugu, iminsi itatu tumaze muri uyu mwiherero wabaga ku nshuro yawo ya gatanu twigiye hamwe ibintu byinshi ndetse tunasangira amakuru ku byo dukora n’uburyo twarushaho kubinoza neza bikihutisha iterambere ry’urwego. Turabizeza ko imyanzuro twafatiye muri uyu nwiherero uzazana impinduka nyinshi mu mitunganyirize y’akazi kacu ka buri munsi ko kwita ku bagonganye n’amategeko, tubafasha kugororoka nk’inshingano dufite.”
Minisitiri Biruta yashimiye abitabiriye umwiherero abasaba ko ibyo bawungukiyemo byazababera impamba yo gutunganya inshingano bafite zo kugorora abanyarwanda bagonganye n’amategeko.
Yagize ati” Uyu ni umwanya wihariye mwabonye wo gutekereza ku nshingano mufite, ku rugendo mwanyuzemo, ku byo mwagezeho, ku mbogamizi mugifite, ndetse no ku cyerekezo mukwiye gukomeza kugenderamo mu gutanga serivisi z’Igorora zinoze.”
Yakomeje ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa RCS kuri iki gitekerezo cyiza cyo gutegura uyu mwiherero, kugira ngo muganire ku ngamba zo gukomeza guteza imbere uru rwego rufite inshingano zikomeye zo kugorora abaturage bagonganye n’amategeko.
Kunoza izo nshingano bisaba kugira igenamigambi rihamye n’ingamba zihamye zo kurishyira mu bikorwa. Ni yo mpamvu muri uyu mwiherero mwongeye kwibukiranya izo nshingano, musuzuma ibyo mumaze kugeraho, ndetse n’imbogamizi muhura nazo n’ingamba zikwiye zo kubikemura.”
Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho, RCS igifite imbogamizi zitandukanye muri zo harimo ibikorwaremezo bikiri bicye mu magororero amwe n’amwe ugereranyije n’abagenerwabikorwa babikeneye, umubare w’abakozi ukiri hasi, ndetse n’ibikoresho bidahagije.
Ati “ Uyu mwiherero rero wabaye umwanya mwiza wo kuganira kuri izo mbogamizi ndetse no ku bindi bitagenda neza no gufata imyanzuro yo kubikemura.”
Uyu mwiherero waberaga mu Karere ka Bugesera, ugamije ku kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugirango inshingano bakora zo kugorora zirusheho kunozwa.

UMUSEKE.RW
