Kanyankore watoje mu Rwanda yapfuye

Kanyankore Jean Gilbert ‘Yaoundé’ watoje amakipe yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports n’ayandi, yapfuye azize uburwayi.

Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2026, iturutse mu muryango we.

Kanyankore yari amaze igihe arwaye, n’ubwo yigeze gutora mitende akava mu bitaro akajya gukurikiranirwa iwe mu rugo.

Yaoundé watoje mu Rwanda, ni izina rinini muri ruhago ya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati.

Yatoje APR FC, Rayon Sports, Rwanda FC, AS Kigali (Les Citadins), Kiyovu Sports n’Amavubi (Rwanda B) mu 1999 ubwo yegukanaga igikombe cya CECEFA yari yabereye mu Rwanda.

Iwabo, uyu mutoza wapfuye afite imyaka 72, yakiniye Vital’O ndetse ayibera umutoza imyaka myinshi.

Yari umwarimu w’abatoza aho abarimo Haringingo Francis n’abandi, bamuciye mu biganza.

Kanyankore yapfuye azize uburwayi
Yabaye umutoza wa APR FC
Yari izina rinini muri ruhago yo muri aka Karere

UMUSEKE.RW

Share This Article