Ibifashijwemo na Junior Kameni na Muhoza Daniel, Rayon Sports yatsinze ibitego 2-0 KVZ FC yo muri Zanzibar mu mukino wa mbere wa CECEFA Kagame Cup 2026 mu itsinda C.
Uyu mukino wari uhanzwe amaso n’aba-Rayons benshi bari muri Stade Amahoro, watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Bamwe mu Bayobozi barimo uwa CECAFA, Paulo Weldehaimanot, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abandi, barebye imikino ibiri yabereye muri Stade Amahoro.
Haringingo yari yagaruye ikipe hafi ya yose yabanjemo ku munsi w’Igikundiro ubwo Murera yatsindaga Gor Mahia ibitego 2-0.
Iminota 45 yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi, ndetse byahaga icyizere abanya-Zanzibar ko bashobora kubona inota.
Igice cya mbere kikirangira, Haringingo utoza Rayon Sports, yakoze impinduka akuramo Boris wasimbuwe na Iradukunda Elie Tatou.
Ku munota wa 56, uyu mutoza yakoze indi mpinduka akuramo rutahizamu, Mubarak wasimbuwe na Junior Kameni.
Kuva ubwo, Rayon Sports yatangiye gusatira cyane iciye ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho Tatou na Emmanuel ‘Kabange.’
Ku munota wa 71, Tatou yakorewe penaliti nyuma yo kwinjira mu rubuga rw’amahina maze Kameni ayitsinda neza aba-Rayons binaga ibicu.
Murera yakomeje gusunika ariko KVZ FC ikomeza kugerageza kurinda izamu ryayo n’ubwo akagozi kaje gucika.
Iyi kipe yo mu Nzove yongeye gukora impinduka ku munota wa 77, ikuramo Antonio Atisso wasimbuwe na Muhoza Daniel.
Uyu musore w’imyaka 18, yongeye guhagurutsa aba-Rayons ku munota wa 81 ku mupira yari ahawe na Kabange, maze akabya inzozi ze nyuma yo kuva muri Étoile de l’Est.
Rayon Sports yari ibonye ibitego bibiri, yabicunze mu minota mike yari isigaye maze umukino urangira yegukanye intsinzi.
Kuri ubu Gikundiro iranganya amanota atatu na Al-Hilal SC yatsinze Tusker FC ibitego 2-0 mu wundi mukino wabanje mu Itsinda C.
Undi mukino wabaye muri iri tainda, warangiye Al-Hilal SC itsinze Tusker FC ibitego 2-0.
Ku mukino utaha, Rayon Sports izakina na Tusker FC ku wa Gatatu mu gihe Al-Hilal SC izisobanura na KVZ FC.










UMUSEKE.RW

