Abahanzi barimo Social Mula na Fireman bagiye kwitabira igitaramo ngaruka kwezi kitwa Kigali Dutarame, kizabera mu Biryogo ahazwi nko mu Marangi.
Iki gitaramo gitegurwa n’Itorero Indatirwabahizi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kizaba ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026.
Ubusanzwe cyari gisanzwe kibera mu mbuga y’Umujyi wa Kigali,iri imbere y’inyubako y’Umujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko Itorero Indatirwabahizi rizasusurutsa abakitabira, rikazafatanya n’abahanzi barimo Social Mula,Fireman,Abapansiyone n’abandi.
Iki gitaramo gikunze kurangwa no gutarama Kinyarwanda mu mbyino n’indirimbo gakondo zibyinwa n’Itorero Indatirwabahizi ndetse n’izindi ndirimbo zigezweho.
Umuvugizi w’Indatirwabahizi , Nshimiyimana Apollinaire, avuga ko intego y’iki gitaramo ari ugususurutsa abagenda Umujyi wa Kigali.
Ati “Ni igitaramo dutegura nibura rimwe mu kwezi, kiba kenshi kuwa Gatanu ku mugoroba, kikaba hano mu mbuga y’Umujyi wa Kigali, tugataramira abagenda umujyi wa Kigali, tukabasusurutsa bakishima kuko ni bimwe mu byo twiyemeje, tugatambutsa n’ubutumwa butandukanye binyuze mu bihangano , mu mbyino n’indirimbo.”
Ubuyobozi bw’Itorero Indatirwabahizi buvuga ko kujyana iki gitaramo mu Biryogo ahazwi nko mu Marangi ari ukugira ngo abandi batuye mu bindi bice byo mu mujyi wa Kigali babashe kunezerwa.

UMUSEKE.RW
