Constant Mutamba Tungunga, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasohotse mu cyumba cy’Urukiko iburanisha ritarangiye, nyuma yo kwamagana uko urubanza rwe rwari rurimo kuburanishwa. Yanatangaje ko naramuka akatiwe urwo gupfa, yazanywa uburozi akiyahura.
Mutamba yitabye Urukiko Rusesa Imanza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, aburanishwa ku byaha bifitanye isano n’inyerezwa rya miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika yari agenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ingabo za Uganda mu Mujyi wa Kisangani.
Ayo mafaranga yatanzwe na Leta ya Uganda nk’indishyi z’ibyangiritse n’ibyaha byabereye i Kisangani mu myaka isaga 20 ishize. Nyuma, Leta ya RDC yayashyize mu kigega cya FRIVAO, cyashyiriweho gufasha abazize n’abagizweho ingaruka n’ayo makimbirane.
Ubushinjacyaha bushinja Mutamba kugira uruhare mu ikoreshwa nabi no kunyereza ayo mafaranga, we akavuga ko n’ubundi yamaze guhamwa n’icyo cyaha, adakwiriye gukomeza kuburana.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, Mutamba yanenze urwandiko rwamuhamgaje kwitaba urukiko, avuga ko rwari rurimo amakuru atari ukuri kandi ko atigeze aruhabwa ngo arusuzume cyangwa arujuririre nk’uko amategeko abiteganya.
Yanashinje umwanditsi w’Urukiko gushyira muri urwo rwandiko amagambo avuga ko yayavuze kandi atarayatangaje. Yavuze ko adahakana kwitaba ubutabera, ariko ko asaba kubanza guhabwa kopi y’urwandiko rwamuhamagaje kugira ngo akoreshe uburenganzira ahabwa n’amategeko.
Yongeyeho ko uburyo urubanza rwe rurimo kuburanishwa bumwima uburenganzira bwo kuburana mu mucyo no mu bwisanzure.
Nyuma y’impaka zikomeye yagiranye n’abacamanza, Uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wajyaga anumvikana mu mvugo zikarishye zirimo izo yamamiriyemo avuga ko batazera u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kuva mu cyumba cy’urukiko iburanisha ritarangiye. Yavuze ko atashobora gukomeza kwitabira urubanza avuga ko rubangamiye uburenganzira bwe kandi runyuranyije n’amategeko.
Akimara gusohoka mu rukiko, yabwiye abanyamakuru ko azakomeza guharanira ubutabera n’ukuri, kabone n’iyo byamusaba gutanga ubuzima bwe.
Yagize ati ” Nindamuka nkatiwe urwo gupfa, nzanywa uburozi nka Socrate (uyu yari umuhanga mu icengeramitekerereze wo mu Bugereki bwa kera, wemeye kunywa uburozi nyuma yo gukatirwa urwo gupfa) kandi nzapfa mparanira ubutabera n’ukuri.”
Mutamba asaba kandi ko iburanisha rye ryajya ritambutswa kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC), kugira ngo abaturage babashe gukurikira uko urubanza rwe rugenda.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE
