Nyanza: Abanyeshuri barimo abiga mu mashuri yisumbuye, bafunzwe bakekwaho gusambanya bagenzi babo bikekwa ko mubasambanyijwe harimo abana.
Hashize icyumweru abanyeshuri bo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bafunzwe bakekwaho gusambanya bagenzi babo, ndetse mu basambanyijwe bikekwa ko harimo abana.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu rugo rw’umugore unafite umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye, uriya mukobwa yagize isabukuru y’amavuko atumira bagenzi be bararya, banywa inzoga zirimo izitwa “ibyuma” barasinda, nyuma ngo baranasambana.
Bamwe mu babyeyi baje kumenya amakuru ko abana babo basambanyijwe muri ibyo birori bari batumiwemo, bikekwa ko no mu basambanyijwe harimo abatujuje imyaka y’ubukure, maze bariya babyeyi batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi hatangira gukorwa iperereza.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko mu gukora iperereza habanje gutabwa muri yombi uriya mugore n’umukobwa we, bateguye ibirori ndetse hanagenda hafungwa abandi barimo abanyeshuri mu mashuri yisumbuye.
Nta mubare nyirizina UMUSEKE wamenye w’abanyeshuri bafunzwe, cyakora uwatanze amakuru avuga ko barenze batatu kandi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Zimwe mu nzego z’ubuyobozi zirebwa n’iki kibazo UMUSEKE wagerageje kuzibaza ntizagira icyo zibivugaho.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
