Muhanga: Ba Gitifu bamwe bahinduriwe Ifasi bayoboraga

Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Muhanga: Ba Gitifu batandatu bahinduriwe ifasi bayoboraga, batandatu bandi baguma mu Mirenge basanzwemo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge batandatu kuri 12 igize Akarere ka Muhanga bahinduriwe Ifasi, nk’uko amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bakozi b’Akarere abyemeza.

Amakuru avuga ko Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhindurira bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yo muri aka Karere, barimo Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude wari umaze imyaka 6 awuyobora. Uyu yoherejwe kuyobora Umurenge wa Cyeza.

Niyonzima Gustave usanzwe ayobora Umurenge wa Cyeza yajyanwe mu Murenge wa Shyogwe, naho Nsengimana Oswald wayoboraga Umurenge wa Shyogwe yoherezwa mu Murenge wa Mushihiro.

Gitifu Musabwa Aimable usanzwe ayobora Umurenge wa Mushishiro yajyanwe mu murenge wa Muhanga, mu gihe Dusabimana Télesphore wari Gitifu w’Umurenge wa Muhanga yajyanywe mu Murenge wa Kabacuzi, asimbura Gihana Tharcisse wari uyoboye uwo Murenge.

Gusa izi mpinduka ntabwo zireba Gitifu w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Claude, uwa Kiyumba Gakwerere Eraste, Gitifu w’Umurenge wa Nyabinoni Ndayisaba Aimable, uwa Kibangu Nsabimana François, Gitifu Mukayibanda Priscah uyobora Umurenge wa Rugendabari, ndetse na Gitifu wa Rongi, Ndayisenga Placide.

Twandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kugira ngo batubwire umusaruro bagiye gutanga, cyangwa niba hari inshingano abimuwe batuzuza, nta gisubizo turahabwa kugera ubwo twasohoraga iyi nkuru.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *