Imibare ya APR FC yajemo ibihekane

N’ubwo ikipe y’Ingabo yatsinze FC Garde Républicaine ibitego 3-1, ariko imibare yo kugera muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026 iracyagoye kuri iyi kipe iri mu zihagarariye u Rwanda.

Ku wa mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, ni bwo habaye imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda A mu irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (CECAFA Kagame Cup) riri kubera i Kigali.

APR FC ibifashijwemo na kapiteni wayo, Djibril Quattara watsinze ibitego bibiri na Mamadou Traoré, yatsinze FC Garde Républicaine ibitego 3-1, yo yatsindiwe na Maarouf Abass Abaneh.

N’ubwo ikipe y’Ingabo yabonye intsinzi y’ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, ariko imibare yo kuyigeza muri 1/2 iracyarimo ibihekane nyuma y’uko yari yatsinzwe ibitego 5-0.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa kabiri muri iri tsinda, hasigaye imibare myinshi ku kipe y’Ingabo.

FC Garde Républicaine yo yasezerewe nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri ariko imibare isigaye hagati ya Gor Mahia na APR FC.

Kugira ngo iyi kipe ihagarariye Abanyarwanda muri iri rushanwa igere muri 1/2, birasaba ko izatsinda Vipers SC ikinyuranyo cy’ibitego byibura bine ariko nanone bigasaba FC Garde inganya cyangwa igatsinda Gor Mahia.

Gusa indi mibare igaragaza ko APR FC ishobora gutsinda Vipers SC mu gihe Gor Mahia yatsinda ikaba iya mbere, maze ikipe y’Ingabo ikaba yagira amanota atandatu ari iya kabiri ariko igategereza ibizava mu itsinda B na C ya Rayon Sports.

Mamadou Traoré yatsindiye APR FC igitego cya Gatatu
Djibril Quattara yatsindiye ikipe ibitego bibiri
FC Garde Républicaine yasezerewe
Vipers SC yabonye intsinzi ya kabiri

UMUSEKE.RW

Share This Article