Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu bwemeje ko Dr. Lawrence Muganga yaretse ku bushake ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’impaka zari zimaze igihe zivutse ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yangaga kwemeza ishyirwaho rye nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, ivuga ko yari afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ibi bikubiye mu Igazeti ya Leta yo ku wa 24 Nyakanga 2026, aho Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwatangarije abaturage ko Lawrence Muganga yaretse ku bushake ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Iyo Gazeti igaragaza ko Lawrence Muganga ari mwene Kayonga Leonard na Mukamafizi Immaculate, akaba yaravukiye i Mukono muri Uganda ku wa 14 Gashyantare 1976.
Dr. Muganga yari aherutse kugenwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano, ariko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yanga kwemeza ishyirwaho rye.
Abadepite bagaragaje ko afite pasiporo y’u Rwanda, bityo ko atari yujuje ibisabwa kugira ngo abe umunyamabanga wa Leta, kuko uwo mwanya usaba umuntu kuba afite ubwenegihugu bwa Uganda gusa.
Icyakora, Muganga we yakomeje kuvuga ko kutemezwa kwe kwatewe n’impamvu za politiki, ashinja bamwe mu banyapolitiki kumuhiga no gushaka kumubuza kugera kuri uwo mwanya.
Ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko cyabonye inyandiko z’indahiro zigaragaza ko ku wa 17 Gicurasi 2024, Muganga yemeye ko yigeze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kwimukira muri iki gihugu avuye kurangiza amasomo ye muri Kaminuza ya Makerere.
Muri iyo nyandiko, yasobanuye ko ageze mu Rwanda yahawe indangamuntu na pasiporo by’u Rwanda, avuga ko ibyo byamufashije kubona amahirwe y’akazi yari akeneye muri icyo gihe.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwimukira muri Canada mu 2009 gukomeza amasomo ye, pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe mu 2014, ahita ayisubiza hamwe n’indangamuntu ye ku buyobozi bw’u Rwanda.
Yavuze kandi ko yafashe icyemezo cyo kureka ku bushake ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Itegeko riteganya iki ku muntu uretse ubwenegihugu bw’u Rwanda?
Ingingo ya 36 y’Itegeko Ngenga Nº 002/2021.OL ryo ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda, ivuga ko kureka ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko bigira ingaruka gusa ku muntu waburetse.
Iyo ari ubwenegihugu nyarwanda butangwa, kubureka bigira ingaruka no ku mwana utarageza ku myaka y’ubukure, igihe ababyeyi be bombi baburetse.
Ingingo ya 37 y’iryo tegeko ivuga ko ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko bushobora gusubiranwa nyuma yo kubureka. Gusa ubwenegihugu nyarwanda butangwa ntibusubiranwa, keretse ubwatanzwe hashingiwe ku cyubahiro.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
