Umukecuru witwa Nyirakimonyo Valeriya w’imyaka 72 yasanzwe amanitse mu giti mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, harakekwa ko yaba yiyahuye.
Bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu babwiye UMUSEKE ko babyutse basanga amanitse mu giti.
Umwe muri bo yagize ati: “Ubusanzwe nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi. Natwe twatunguwe no gusanga ari mu mugozi yimanitse.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mukecuru yabanaga n’umwuzukuru we, kandi ko ubuyobozi nta raporo bufite igaragaza ko yari afitanye amakimbirane n’umuntu.
Ati:“Turakeka ko yiyahuye, cyakora dutegereje ibyo iperereza rizagaragaza”
Yakomeje avuga ko kuba yasanzwe amanitse mu giti ari byo bituma hakekwa ko yaba yiyahuye, ariko ashimangira ko icyabiteye kizamenyekana nyuma y’iperereza.
Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye imyitwarire y’umuntu ihindutse, kugira ngo ashobore gufashwa mbere y’uko ikibazo gikomera.
Mugabo yavuze kandi ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu.
Umurambo wa Nyirakimonyo wajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke kugira ngo ukorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Ubusanzwe havunze KWIYAHURA abantu bakiri bato.Ariko abakuze nabo bagira ibibazo.Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu bagera kuli 1 million.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Muli Nigeria ituwe n’abaturage 232 millions,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Le 22/10/2025,umusore witwaga Tugirimana Martin wo muli Rutsiro nawe yariyahuye kubera Betting.Le 26/03/2024,ku Kimironko,umusore w’imyaka 32,yariyahuye,asimbukiye muli etaje ya 4 y’inzu yitwa Promise House,kubera kuribwa muli Betting.Le 14/10/2023, mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze,abagabo 3 bariyahuye. Le 12/01/2026,umusore w’i Kayonza yiyahuye kubera ko APR yatsinze Rayons Sports.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ku munsi w’imperuka wegereje,Imana izakuraho ibibazo byose.