Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugisha Bonheur wakiniraga Al-Masry yo mu Misiri, yabaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina Shampiyona ya ‘Saudi Pro League’ yo mu Cyiciro cya mbere muri Arabie Saoudité, nyuma yo gusinyira Al-Hazem FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Isinya rya Bonheur uzwi ku izina rya ‘Casemiro’, ryemejwe n’iyi kipe kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026.
Al-Hazem FC ikina mu Cyiciro cya mbere Arabie Saoudité, yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi wo hagati amasezerano y’imyaka ibiri.
Mugisha wari yaje muri Shampiyona Misiri avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisie.
Yakiniye kandi Al-Ahli Tripoli yo muri Libya, AS Marsa yo muri Tunisie, APR FC, Mukura VS na Heroes FC yamenyekaniyemo.
Casemiro abaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina Shampiyona ikinamo abafite amazina manini mu Isi nka Cristiano Ronaldo n’abandi.




UMUSEKE.RW

Agiye kuyora ibifaranga byo muli Saudi Arabia.Bahemba amafaranga menshi cyane.Ni byiza ku mwana w’umunyarwanda.Gukira ni byiza.Ariko UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Nkuko Yesu yabyerekanye,abakire bazaba muli paradis ni bacye cyane.Kubera ko bibera mu by’isi gusa ntibashake imana.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,nubwo aribo bacye nkuko yabyerekanye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Gukira ejo uzapfa ntuzazuke ku munsi w’imperuka,uba urutwa n’umukene ushaka Imana cyane ntatwarwe gusa n’ibyisi nkuko abakire bameze.