Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko amafaranga arenga miliyari 960 Frw amaze guhererekanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya eKash. BNR yavuze ko eKash ari uburyo bushya bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga bwihuse, buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye.
Kuva ku wa 14 Nyakanga 2026 nibwo hatangijwe uburyo bwa eKash bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga .
Ubu buryo butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y’ibigo by’imari byahawe uruhushya rwo gakora, bityo servisi zo kwishyurana zikarushaho kuboneka, mu buryo bwizewe, ku giciro gihendutse kandi zikagera kuri buri wese.
Ni ukuvuga kohereza amafaranga hagati ya za konti za banki n’ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga nko kohereza amafaranga ava kuri konti ya banki ajya kuri konti yo kuri telefoni, ava kuri konti yo kuri telefoni ajya kuri konti ya banki, ava kuri konti ya banki ajya kuri konti yindi ya banki cyangwa ava kuri telefoni ajya ku yindi ku murongo utandukanye bikorwa bifashishije eKash.
Mu itangazo BNR yashyize hanze, ivuga ko kuva ubu buryo bwatangira, amafaranga arenga miliyari 960 Frw amaze guhererekanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya eKash.
Iti “Kuva igihe eKash yatangiye gukoreshwa, ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga bisaga miliyoni 10.5 byarakozwe kandi byagenze neza ku kigero cya 98.6 ku ijana. Abakoresha ubu buryo bwo kwishyurana bwa eKash bahererekanyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 960. “
BNR ivuga ko umubare w’abakoresha ubu buryo bwo kwishyurana wiyongereyeho 166 ku ijana, uva ku 740,787 muri Kamena 2026 ugera kuri 1,971,522 mu mpera za Nyakanga.
BNR ishimira Abanyarwanda uburyo bakiriye iyi gahunda bakayitabira.
Iti “BNR irashimira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange uko bakiriye kandi bakitabira gukoresha eKash, ndetse n’ibitekerezo byubaka bakomeje gutanga, bigira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza imikorere y’ubu buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga.”
Yakomeje iti “N’ubwo ibikorwa byinshi byo kohereza no kwakira amafaranga byagenze neza, ibitaragenze neza biri gukemurwa n’ibigo by’imari bireba kandi BNR igenzura uko ibyo bibazo bikemurwa.”
BNR ivuga ko ubukangurambaga bugamije kurushaho kumenyekanisha eKash ku rwego rw’igihugu bwatangiye gukorwa kandi buzakomeza gukorwa kugira ngo Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange basobanukirwe neza imikorere mishya y’uburyo bwo kwishyurana bwa eKash.
UMUSEKE.RW
