Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bumaze kumena no kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge zifite agaciro karenga miliyoni 40Frw.
Uyu ni umunsi wa gatanu inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga zikora umukwabu mu bacuruzi b’inzoga zitujuje ubuziranenge, leta ishinja kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage 50 bapfu mu gihugu hose, n’abagera ku 100 bahumye.
Ni igikorwa gihera mu gitondo kigakomeza kugera nijoro, kuko gikorerwa no mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga.
Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ari kumwe na Polisi, Inzego z’Ubugenzacyaha, DASSO na Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye, bacukuje ibyobo birebire bamenamo izo nzoga zitujuje ubuziranenge bafatiye mu Mujyi wa Muhanga no mu Mirenge yaho.
Kayitare avuga ko litiro zirenga 200,000 zifite agaciro ka miliyoni 40 y’uRwanda zimaze kumenwa hatabariwemo ibikoresho bazishyiramo.
Ati: “Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zifite uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage, ariko n’ibibazo biri mu miryango ibyinshi usanga bifitanye isano n’abanywa izi nzoga.”
Meya Kayitare yasabye abari basanzwe bacuruza ubwoko bw’izi nzoga kutarebera igihombo bataka muri izi nzoga, kuruta igihombo cy’abantu byagizeho ingaruka.
Meya yongeyeho ati: “Twaganiriye n’abacuruzaga izi nzoga tubereka ububi bwazo, kandi icyo twari duhuriyeho ni uguteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, bamenye ko baranguye ibintu bifite ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bacu.”
Niyibikora Abraham yabwiye UMUSEKE ko bitewe n’umuvuduko Inzego z’Ubuyobozi zashyize muri iyi gahunda, bigiye kugabanya urugomo rukabije rw’abaturage bazikoreshaga.
Ati: “Hari bamwe mu bagabo bazikoreshaga, bakanga guhahira urugo kandi bagahitamo kunywa inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage batitaye ku ngaruka zishobora kubagiraho.”
Niyibikora akavuga ko abenshi mu bishimiye iyangizwa ry’ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge ari abagore bari bafite abagabo bazinywa bagahera kuwa Mbere bakageza ku Cyumweru basinze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kwangiza no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari igikorwa gikomeje.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
