“Ntiyarekeye Gukora”: Korali Amahoro yasohoye indirimbo nshya – VIDEO

Korali Amahoro

Korali Amahoro ibarizwa mu Itorero ADEPR Kinamba yasohoye indirimbo nshya yise “Ntiyarekeye Gukora”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko imirimo n’ibitangaza by’Imana bitazigera bihagarara.

Korali Amahoro ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kinamba, Paruwasi ya Kimihurura mu Rurembo rwa Kigali, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu 1998.

Indirimbo yayo nshya yagiye hanze kuri uyu wa 7 Kanama 2026, ishyirwa ku muyoboro wa YouTube wa iyi Korali witwa “Amahoro Choir / Adepr Kinamba”.

Iyi Korali iririmba ko imirimo ya Yesu Kristo itabasha kubarika, kuko ibyo yakoze ari byinshi kandi bitarondoreka.

Iti: “Imirimo y’amaboko yawe, Yesu, ntirondoreka.”

Iyi ndirimbo kandi ivuga ku nkuru yo muri Bibiliya aho Yesu yagaburiye abantu ibihumbi bitanu akoresheje amafi abiri n’imigati itanu, igaragaza ko imbaraga ze zigikora no muri iki gihe.

Narwaka Angelique, umuyobozi wa Korali Amahoro, yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza ko uko Imana yakoraga mu bihe byashize ari nako n’uyu munsi ikora, ko abantu bakwiye kuyigirira icyizere.

Ati: “Ntiyarekeye Gukora” ivuga ku mirimo n’ibitangaza by’Imana, igaragaza ko uko Imana yakoraga kera ari na ko n’uyu munsi igikora. Abantu bakwiye kongera kuyigiraho icyizere.”

“Ntiyarekeye Gukora” ni indirimbo ya gatatu Korali Amahoro ishyize hanze mu zigize album yayo yise “Isooko y’Urukundo”, iriho indirimbo umunani.

Korali Amahoro ibarizwa mu Itorero rya ADEPR kinamba, Paroisse Kimihurura ururembo rwa Kigali, aho yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1998 ndetse kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 55.

Iyi korari imaze gukora Album imwe iriho indirimbo 10, ariko hari n’izindi ndirimbo eshanu zimaze gukorwa.

Reba hano indirimbo Ntiyarekeye Gukora ya Korali Amahoro

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *